Ubucuruzi bw’amata buracyagaragaramo akajagari

Aborozi b’inka zitanga amata bibumbiye mu makoperative bavuga ko ubucuruzi bw’amata bukirimo akajagari, bigatuma amakusanyirizo yayo atagera ku ntego.

Guhera muri Nzeli 2016 amata yose agomba kugurishirizwa mu makusanyirizo yayo, akanyuzwa muri iki cyuma cyabugenewe kugira ngo apimwe ubuziranenge
Guhera muri Nzeli 2016 amata yose agomba kugurishirizwa mu makusanyirizo yayo, akanyuzwa muri iki cyuma cyabugenewe kugira ngo apimwe ubuziranenge

Bamwe mu borozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba baganiriye na Kigali Today bemeza ko nta gahunda ihamye ihari yo gucuruza amata kuko ushatse kuyacuruza wese abikora; nkuko Mugenzi Léonard, umworozi wo mu Karere ka Rubavu, abisobanura.

Ati “Turacyafite ikibazo cyo kugurisha amata kuko ushatse kuyagura yigira mu baturage, bityo ugategereza gusa hakaba n’igihe ubuze uyagura kuko n’amakusanyirizo arimo gukora nabi kubera ako kajagari, ugasanga tuhahombera”.

Akomeza avuga ako kajagari kari mu bucuruzi bw’amata kiyongera kukuba n’igicirio cy’amata kikiri hasi bikabatera igihombo.

Mugenzi we Masabo Désiré yongera ho ko byanatumye ikusanyirizo rya koperative yabo ritagera ku ntego ryihaye. Ryagombye kwakira litiro 4000 z’amata ku munsi ariko kuri ubu ryakira litiro 800 gusa.

Avuga ko igisubizo bagitegereje ku itegeko rigenga imikusanyirize n’imicururize y’amata rigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa minsi iri imbere.

Musemakweri John, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’aborozi b’inka z’amata n’ibiyakomokaho mu Rwanda (RNDP), avuga ko bamaze iminsi basobanurira abaturage itegeko rigenga ibijyanye n’amata.

Agira ati “Hashize amezi atandatu dusobanura amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko guhera muri Nzeri 2016 nta mata azongera kugurishirizwa ahandi hatari ku makusanyirizo yayo. Igisigaye ni ukuyashyira (amabwiriza) mu bikorwa ubundi ikibazo cy’akajagari mu gukusanya amata kigakemuka”.

Avuga ko ibi bizatuma ushaka amata wese azajya ayagurira ku makusanyirizo yayo, kandi akaba ari amata yujuje ubuziranenge.

Nubwo nta bihano iri tegeko riteganyiriza abazafatwa bacuruza amata mu buryo bw’akajagari, Musemakweri avuga ko na byo bagiye kubyigaho, bikazashyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka