MINAGRI ihamya ko guhingisha isuka bitakigezweho

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abahinzi gukoresha imashini zihinga kuko zihutisha akazi ko guhinga kandi zikanatuma umusaruro wiyongera.

Minagri ihamya ko guhingisha isuka bitakigezweho ko ahubwo imashini zihinga arizo zigezweho
Minagri ihamya ko guhingisha isuka bitakigezweho ko ahubwo imashini zihinga arizo zigezweho

Kuri ubu guhingisha isuka ntibikigezweho kuko bivuna umuhinzi, akanamara igihe kinini ahinga; nkuko Tony Nsanganira, umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI yabitangaje ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga 2017 A mu murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, tariki ya 27 Nzeli 2016.

Agira ati “Mukoreshe imashini mu buhinzi. Irahinga ikageza kure mu butaka kurusha isuka. Guhinga birihuta kandi umusaruro nawo wikuba kenshi. Isuka ntikigezweho rwose ahubwo urubyiruko mudufashe mwigishe ababyeyi banyu.”

Ubwo yatangizaga icyo gihembwe cy’ihinga afatanyije n’abahinzi, barahinze banatera ibigori bifashishije imashini zabugenwe. Bahinze mu kibaya kiri mu tugari twa Cyembogo na Kagitumba, ahahujwe ubutaka bungana na hegitari 500 zihingwaho kandi zikuhirwa.

Niho yahereye abasaba abahinga muri icyo kibaya n’abandi bahinzi muri rusange kugira uwo muco wo gukoresha imashini mu buhinzi bwabo.

Abo bahinzi bishyize hamwe bahinga muri icyo kibaya, bari basanzwe bafite imashini zihinga bakodeshaga. Ariko ntibagiraga izitera imyaka.

Aba bahinzi bemera ko guhingisha imashini byihutisha imirimo. Bakaba basaba abandi batazikoresha kubyitabira.

Bamwe mu bahinzi ku giti cyabo ariko ntibabyitabira kuko batarasobanukirwa nabyo. Ikindi kandi usanga amafaranga bisaba atari buri muhinzi wayabona.

Muri ako gace, kurima, gusanza no gutera imyaka kuri hegitari imwe y’ubutaka hifashishijwe imashini bigura 95FRw.

Abahinzi bakangurirwa guhingisha imashini kuko arizo zihutisha imirimo kandi zigatuma umusaruro wiyongera
Abahinzi bakangurirwa guhingisha imashini kuko arizo zihutisha imirimo kandi zigatuma umusaruro wiyongera

Kanyamahanga Pierre, umwe mu bahinzi bahingisha imashini ahamya ko abahinzi benshi babyitabira mu gihe abayobozi b’imidugudu babigize ibyabo bakabibahwiturira.

Agira ati “Imashini yahinga hegitari 5 iminsi 2. Abahinzi kandi bazihinga hafi ukwezi kose. Birakenewe ariko abayobozi mu midugudu bigishwe babigire ibyabo kuko nibwo byakwitabirwa cyane kuko usanga batabyitayeho.”

Muri iki gihembwe cy’ihinga mu karere ka Nyagatare hateganyijwe guhingwa ibigori kuri hegitari 22600, ibishyimbo kuri hegitari 10700 na Soya kuri hegitari 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izo machine umuntu yazikurahe kugirango azikodeshe?maze iminsi nzishaka ariko nazibuze.

Murakoze.

Alice yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Nshimiye ministre, ino I NYANZA mu murenge WA Muyira Imashini turazihingisha kandi bitanga Umusaruromwinshi

Ndagijimana athanase yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka