Abaturage hirya no hino mu gihugu bo bakomeje akazi kabo ko gutangira guhinga nubwo biteguye ko bashobora kuzeza neza cyangwa kurumbya.
Mukangira Eularie utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, ni umwe mu bamaze gutegura umurima, bigaragara ko ategereje imvura agahita atangira guhinga. Mu murima we, bigaragara ko yamaze gutabira kuko yatangiye gusanzamo ifumbire.
Uyu mugore ugaragaza icyizere gike ku maso, afite ishingiro kuko atuye mu karere kazahajwe n’izuba mu gihembwe gishize. Ubu akarere karangwa n’amapfa ariko akavuga ko biteguye kwakira ikizaza cyose.
Agira ati “Niteguye ko imvura izagwa bikera ariko nitanagwa tuzihangana nyine kuko nta kundi twabigenza.”
Akarere ka Nyagatare na ko gakunze kurangwa no kumagara n’imvura nke. Na ko kari mu turere tw’Iburasirazuba twahuye n’amapfa mu gihembwe gishize.
Twiringirimana Jean Chrisostome ayobora Koperative y’Abahinzi bahinga ku nkengero z’Umugezi w’Umuvumba (KOHIKA) mu Murenge wa Karama muri Nyagatare. Avuga ko bamaze gutegura imirima n’inyongeramusaruro zabagezeho, bategereje imvura ngo bahite batera imyaka.
Agira ati “Turiteguye imvura iguye twahita dushyira imyaka mu butaka.”
Aba bo ariko, icyizere ni cyose kuko ngo bamaze icyumweru basinyanye amasezerano yo kubaha ibyuma byuhira imyaka na RAB n’Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (FAO).
Ikirere kigaragara nk’igihatse imvura, ahenshi abaturage bakaba bararangije gutunganya imirima bitegura gutera imyaka. Ariko Meteo Rwanda ivuga ko mu Muhindo w’uyu mwaka wa 2016 imvura izaba nke ku isanzwe igwa.
Imvura ifatwa nk’isanzwe, igwa mu bihe byiza, iba iri hagati ya mm 350 na mm 450. Meteo Rwanda itangaza ko ibipimo bigaragaza ko muri uyu muhindo ho imvura izaba iri munsi ya mm 350.
Ayo makuru yasohoye tariki 8 Nzeri 2016, iyashingira ku bipimo by’imvura n’ubushyuhe byo ku byuma byayo byafashwe mu myaka 45 ishize.
Ivuga ko yifashishije kandi ibipimo by’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifika, iy’Ubuhinde, iy’Atalantika n’ibipimo bituruka ku runyurane rw’imiyaga mu karere k’Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba.
Ibyo bipimo bigaragaza ko imvura nke izagwa ahanini mu turere twose tw’Intara y’Iburasizuba, utw’Umujyi wa Kigali n’utw’Intara y’Amajyepfo. Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe two ngo tuzagusha imvura isanzwe igwa mu bihe byiza.
Mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ho hateganyijwe imvura isanzweho mu bihe byiza mu turere twose.
Dr Telesphore Ndabamenye, ufite mu nshingano ze ibijyanye n’ibihembwe by’ihinga muri RAB, avuga ko Meteo Rwanda itarabagezaho amakuru yimbitse y’uburyo imvura izagwamo. Avuga ko ibyo bidakwiye guca integer abaturage, akabasaba gukomeza imyiteguro.
Ati “Byaterwa n’uburyo izagwamo, igwiriye kimwe ikarangira ni byo byaba ari ikibazi ariko iguye mu gihe cy’Umuhindo cyose igwa ari nkeya abahinzi bakweza neza nta kibazo.”
Dr Ndabamenye avuga ko ubundi iyo bamenye ko imvura izagwa ari nke bakangurira abahinzi gutegura imirimo. Akongeraho ko imvura yagwa bagahita batera kugira ngo aho izarangirira bazafatireho basukira imyaka.
Akomeza avuga kandi ko iyo bamaze kubona ayo makuru bayakoresha bakurikije ajyanye na buri karere, nko mu misozi miremire, mu bibaye no mu bishanga.
Avuga ko uko byagenda kose nk’umuceri uhinze mu bishanga ntacyo uzaba, mu gihe abahinga mu bibaya nko mu Burasirazuba no mu Mayaga.
Avuga ko iyo imvura ibaye nke babakangurira guhinga imbuto zera vuba; nk’ibishyimbo byerera amezi atatu. Mu misozi miremire ho, ngo babakangurira guhinga ibigori ariko na bwo bagahinga imbuto yera vuba.
Nubwo Meteo Rwanda yirinze kuvuga ikigero imvura yita nke izaba iriho, isaba abahinzi kwitwararika mu Muhindo wa 2016 bakumvira cyane inama z’impuguke mu buhinzi.
Iki Kigo kivuga ko amakuru arambuye y’imiterere y’imvura n’ubushyuhe kiyatangariza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, noneho yo ikayifashisha ibwira abahinzi uko bagomba kwitwara mu buhinzi bwabo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TWE NKABAHINZI BATURIYE IKIYAGA TWIFUZA GUHINGA IBIHINGWA BYUHIRWA KUBERAKO IMVURA ARINKE ARIKO UBUYOBOZI BUKATWANGIRA BUKADUTEGEKA GUHINGA IBIGORI KINDI BIRATINDA MUTUVUGANIRE UMUDUGUDU INUNGA AKAGARI NYANGE UMURENGE W’INGOMA AKARERE KA NGOMA IBURASIRAZUBA