Ubworozi bwabo bubangamiwe n’isazi ya Tsetse

Abororera hafi y’umugezi w’Akagera mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare, bavuga ko babangamiwe n’indwara y’Inkurikizi iterwa n’isazi ya Tsetse.

Isazi zafashwe mu mutego.
Isazi zafashwe mu mutego.

Ni isazi ituruka muri pariki iri haruguru y’umugezi w’Akagera ku ruhande rwa Tanzaniya, igakunda kuruma abantu n’amatungo. Uwo yarumye arangwa no gusinzira cyane.

Mushayija Geoffrey afite urwuri rwa hegitari 25 ashinzwe gukurikirana, rwegereye uyu mugezi utandukanya u Rwanda na Tanzaniya.

Avuga ko ntako atagira ngo ahangane n’isazi ya Tsetse ariko biranga Inkurikizi ikibasira inka ze.

Agira ati “Ndavura, ndatega imitego ariko byose ni ubusa. Leta ikwiye kudufasha njye na bagenzi banjye begereye Akagera.”

Imitego yifashishwa mu gufata isazi ya Tsetse.
Imitego yifashishwa mu gufata isazi ya Tsetse.

Zimurinda Justin ushinzwe ubworozi mu ntara y’iburasirazuba mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), avuga ko koko isazi ya Tsetse ihari.

Avuga ko yororokera mu bihuru, ari nayo mpamvu bahora basaba aborozi gukorera inzuri zabo.
Ati “Bakoresha imitego, ikindi bagakoresha imiti nka Xamorine na Birenire, buri nyuma y’amezi atandatu isazi igasanga itungo rikingiwe. Ariko na none bifashishe abaveterineri.”

Imitego ikoreshwa mu gutega isazi ya Tsetse igizwe n’igitambaro cy’ibara ry’ubururu n’umukara. Hasi ni umweru, hejuru urimo akenge kinjira mu icupa ku buryo isazi itabona uko isohokamo.

Umutego umwe ngo ugura 5000frw, kandi iboneka muri RAB.

Ibimenyetso by’indwara y’Inkurikizi iterwa na Tsetse ni umuriro, gucibwamo no kunanuka bidasanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka