Bampambye ndi muzima: Ubuhamya bwa Mukashema warokokeye ku kigo nderabuzima cya Kabuye

Ikigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu Karere ka Gasabo n’abaturanyi bacyo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abari abayobozi, abakozi n’abari bahaturiye, hagarukwa ku mateka yo kurokoka kwa Mukashema Epiphanie wahambwe ari muzima, akagendesha amavi n’inkokora ijoro ryose.

Mukashema Epiphanie afite inkovu yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mukashema Epiphanie afite inkovu yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mukashema uturiye icyo kigo Nderabuzima kuva cyakubakwa mu 1968 (kuko ari ho yavukiye), avuga ko mu myaka ya 1990 ari bwo yamenye ko Abatutsi ari ikibazo kuri Leta ya Habyarimana.

Yungamo ko yabonye bafata uwari umuyobozi w’icyo kigo witwaga Zitoni Callixte, bakamufunga bamuziza kuba icyitso cy’Inkotanyi.

Zitoni ngo yaje kuva muri gereza ahagana muri 1992 amerewe nabi cyane, ahita yitaba Imana, asimburwa na Bugingo Jean Marie Vianney waje kwicwa muri 1994, na we azira kuba Umututsi.

Mukashema avuga ko Jenoside yatangiye ku itariki 7 Mata mu Kigo Nderabuzima cya Kabuye no mu baturanyi bacyo, akaba ari bwo aheruka abo mu muryango we bose kuko bahise batatana.

Abahanga b'i Kabuye na Nyacyonga bibutse bagenzi babo basize Jenoside
Abahanga b’i Kabuye na Nyacyonga bibutse bagenzi babo basize Jenoside

Avuga ko abenshi mu bicanyi yabonaga ari abaturanyi be, bakaba barageze mu kigo nderabuzima batangira gutema abahakoraga barimo Bugingo wari Umuyobozi, Emelienne Nyirabacamurwango na Suzanne hamwe n’imiryango yabo.

Mukashema avuga ko yamaze gutandukana n’imiryango ye agahungira kuri Kiliziya y’i Kabuye hamwe n’abandi Batutsi, bari baturutse mu bice bitandukanye.

Akomezaa avuga ko ku itariki ya 12 Mata 1994, abicanyi bamuvanye mu Kiliziya bamutemera ku gasozi mu kibuga gihari, bamucuza ibyo yari yambaye, baramushinyagurira, bamutaba mu mukingo barenzaho amasinde.

Agira ati "Barantabye ariko ibirenge birasigara(hejuru), kubera ko Inkotanyi zari zaje barazikangaga, bashyiragaho ibisinde, nyuma yaho nanyeganyeje ibirenge numva birakora, nimugoroba nsesurukamo, ibyo bitaka mbivamo ngenda mpfukamye (n’inkokora)", kuko amaboko bari bayatemaguye.

Mukashema avuga ko urugendo rwagendwa n’amaguru mu minota itarenze 15 kuva ku Kiliziya, we yarugenze apfukamye ijoro ryose, akaba yarageze ku Kigo Nderabuzima bukeye bwaho ku itariki 13 Mata, akahasanga muganga Emelienne Nyirabacamurwango bari batemye ariko atapfuye.

Avuga ko uwo Muforomokazi yabashije kwandara amupfuka ibisebe, nyuma yaho bagira amahirwe Inkotanyi zihagera bukeye bwaho ku itariki ya 14 Mata 1994.

Avuga ko Inkotanyi zabajyanye we n’abandi bari barokotse barimo muganga Nyirabacamurwango, zijya kubavurira i Karuruma aho zakoreraga mu nzu y’umuturage.

Mu basirikare b’Inkotanyi Mukashema ashimira ko bamugaruriye ubuzima, harimo uwabaye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Richard Sezibera, wagiye asanasana ingingo ze zose zari zatemaguwe guhera ku mutwe.

Nyuma yaho Mukashema yashoboye kwiyubaka, ubu akaba ari umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo imirimo hafi yose ayikorerwa n’abandi, kuko intoki zibasha kugira icyo zikora ku maboko yombi ari ebyiri gusa.

Uburyo yangijwe byamuteye kutarema umuryango, ariko akaba yarabashije kubona bamwe mu bafitanye isano na we arabegeranya barabana, akaba ari bo bamufasha mu mirimo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Murenge wa Jabana, Solange Mukanizeyimana, avuga ko abishe Abatutsi i Kabuye ari abaturanyi babo bafatanyije n’abari impunzi zari zituye i Nyacyonga zaravuye mu cyahoze ari Kivuye na Cyungo muri Gicumbi mu myaka ya 1990.

Mukanizeyimana avuga ko izo nterahamwe zari ziyobowe na Burugumesitiri wa Komine Rutongo witwaga Balinda Theoneste, bakaba ngo barishe benshi kugeza ubu bataraboneka.

Ati "Hari benshi tutarabona kuko kugeza ubu urwibutso rwacu(rw’i Jabana) rurimo abantu 294 bonyine kandi ni umusozi wari utuwe cyane."

Ikigo nderabuzima cya Kabuye cyubatswe mu 1968
Ikigo nderabuzima cya Kabuye cyubatswe mu 1968

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na IBUKA muri rusange, bavuga ko abakoze iyo Jenoside barangije ibihano, ngo barimo abazi aho iyo mibiri iherereye ariko bakaba badashaka kuherekana.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabuye, Thérèse Twagiramariya, avuga ko kuba abaganga b’i Kabuye na Nyacyonga bahuriye hamwe mu Kwibuka, ari ukugira ngo bubahirize indahiro yabo yo kurengera ubuzima, birinda amacakubiri n’ivangura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka