Rubavu: Muri Jenoside bababeshye ko umutekano wagarutse, babicira kuri Komine Rouge

Tariki 30 Mata 1994 nibwo mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, nyuma y’ikinyoma cy’ituze Interahamwe zakwirakwije mu mujyi, abari bihishe bakigaragaza, ariko bajyanwa kwicirwa ahitwa kuri Komine Rouge.

Urwibutso rwa Gisenyi rwiswe Komine Rouge kubera ubugome ndengakamere bwahakorewe mu kwica Abatutsi
Urwibutso rwa Gisenyi rwiswe Komine Rouge kubera ubugome ndengakamere bwahakorewe mu kwica Abatutsi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko tariki 30 Mata 1994, imodoka irimo indangururamajwi yaciye mu mujyi wa Gisenyi, isaba abihishe kuva mu bwihisho kuko amahoro yabonetse, ko nta Mututsi uzongera kwicwa.

Uwitwa Habanzintwari Theogene wo mu itsinda ry’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryitwa ‘Wishavura’ avuga ko Abatutsi bavuye mu bwihisho bajyanywe muri Stade baricwa.

Agira ati “Uyu Murenge wacu wibuka tariki 30 Mata kuko nibwo hishwe Abatutsi benshi, nyuma yo kubabeshya ko habonetse ituze bakava mu bwihisho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, asaba abatuye mu Mujyi wa Gisenyi kugaragaza ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.

Agira ati “Turacyabona amakuru macye cyane, nkaba nsaba Abanyarubavu uwo musanzu wo gutanga amakuru. Kuba hari abafite amakuru ariko badashaka kuyatanga, bigaragaza ubugwari bwa bamwe.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa barimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, Abasenateri, Abadepite, Guverineri Dushimimana Lambert, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu n'abaturage b'Umurenge wa Gisenyi
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa barimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, Abasenateri, Abadepite, Guverineri Dushimimana Lambert, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abaturage b’Umurenge wa Gisenyi

Ubu buhamya kandi bushingira ku byavuye mu rubanza rwa Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cya burundu, cyaje kugabanywa gishyirwa ku myaka 15 mu bujurire.

Hari na Omar Serushago wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yemeye ko yakoze Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Bernard Munyagishari, inkiko zo mu Rwanda zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu, naho Hassan Ngeze yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu. Muri 2007 icyo igihano cyaragabanyijwe, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.

Bunamiye abasaga ibihumbi bitanu baruhukiye muri uru rwibutso
Bunamiye abasaga ibihumbi bitanu baruhukiye muri uru rwibutso

Urwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Komine Rouge, izina ryatanzwe muri Jenoside kubera ko ari ho hajyanwaga Abatutsi bababwira ko babajyanye kuri Komine kandi babajyanye kubica.

Aha bajyanwaga kwicirwa hari hasanzwe hari irimbi rishyingurwamo abantu bitabye Imana, ariko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hacukurwa ibyobo bishyirwamo Abatutsi bicwaga bashinjwa kuba ibyitso.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, mu nyandiko zayo, ivuga ko guhera mu 1990, urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangiye, Abatutsi bo mu zahoze ari Komine Mutura, Kayove, Nyamyumba ndetse n’abo muri Komine Kibirira bagiye bicwa bitwa ibyitso by’Inkotanyi, imirambo yabo ikaza kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe mu irimbi rya Gisenyi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Hari n’abagiye bicirwa muri Gereza ya Gisenyi bakicwa mu ibanga, bakaza kujugunywa muri ibyo byobo.

Mu byihutishije Jenoside ku Gisenyi harimo uruhare rukomeye rwa Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Gisenyi.

Inyandiko za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu zivuga ko Colonel Anatole Nsengiyumva hamwe na Colonel Theoneste Bagosora, Aloys Ntabakuze, na Joseph Nzirorera, bacuze umugambi wo gutsemba Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi, batangira kubiba urwango, gutera impagarara, gutoza Interahamwe, gutanga imbunda, gukora amalisiti, no kwica Abatutsi bo mu ma Komine ya Gisenyi na Ruhengeri.

Ubwo indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yaraswaga mu ijoro tariki ya 6 Mata 1994, Colonel Nsengiyumva Anatole yahise akoresha inama itegura ubwicanyi, ibera mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi, yitabirwa n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi na Jandarumori, n’abakuru b’Interahamwe na CDR, maze Colonel Nsengiyumva abategeka guha imbunda Interahamwe, no gushyiraho bariyeri hose muri Gisenyi.

Tariki ya 7/4/1994, habaye indi nama ahari isoko rya Gisenyi, Anatole Nsengiyumva ategeka Interahamwe gutangira kwica Abatutsi, bakagenda inzu ku yindi, dore ko abaturage bari bategetswe kuguma mu rugo, ntawe ushobora gusohoka, keretse abasirikari n’Interahamwe.

Abatutsi bishwe mbere ni abari batuye hafi y’ikigo cya gisirikari n’ibitaro bya Gisenyi, imirambo yabo ikaba yari inyanyagiye hose. Imodoka zagendaga zitunda imirambo, ikajya kujugunywa mu byobo byacukuwe kuri Komine Rouge.

Amwe mu mafoto y'Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Komine Rouge
Amwe mu mafoto y’Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Komine Rouge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka