Abarimo barangiza ibihano nibatugane tubafitiye imbabazi - Uwarokotse Jenoside

Damien Sempabwa ukomoka ahahoze ari muri Komine ya Rusatira arasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo barangiza ibihano kubagana nk’abayirokotse kuko babafitiye imbabazi.

Damien Sempabwa yabwiye abarimo barangiza ibihano ko babafitiye imbabazi, asaba ko bakwerekana ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro
Damien Sempabwa yabwiye abarimo barangiza ibihano ko babafitiye imbabazi, asaba ko bakwerekana ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Yabivuze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Songa ho mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, igikorwa cyahuriranye no gushyingura imibiri 25 yabonetse harimo n’uwa murumuna we.

Yagize ati “Abantu barimo bararangiza ibihano ndabasaba kutwereka aho abacu bari tukabashyingura. Ikindi, tubafitiye imbabazi, nibatere intambwe batugane.”

Yakomeje agira ati “Ngira ngo ababashije gutera intambwe ni bake. Mu ijwi rya bagenzi banjye twabasaba bakaza tukabaha imbabazi nk’uko n’ubundi intero ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ari ubumwe n’ubwiyunge, kandi ubwo bwiyunge rwose burahari.”

Ibi yabivuze nyuma y’ubuhamya bwa Angélique Umurungi wavuze ukuntu mu gihe cya Jenoside yahunganye na barumuna be babiri mama wabo amaze kumusaba kuzabamenya, bagahungira i Songa hari hateraniye abantu benshi, harimo Abahutu n’Abatutsi ariko ko haje gusigara Abatutsi bimaze kumenyekana ko ari bo bashakishwaga.

Mu buhamya bwe, Umurungi avuga ko atazi n’iminsi bahamaze, bakaba barabayeho batunzwe n’ababyeyi bahahuriye bakajya babagaburira hamwe n’abana babo. Yibuka ariko ko babarashe, bakabateramo amabombe bakanabahukamo bakabatema.

Angélique Umurungi yatanze ubuhamya avuga uko Abatutsi bari bahungiye i Songa bishwe
Angélique Umurungi yatanze ubuhamya avuga uko Abatutsi bari bahungiye i Songa bishwe

Agira ati “I Songa twahasanze abantu benshi ntaranabona. Iminsi twahamaze sinavuga ngo yari ingahe, nabonaga gusa ari myinshi, nkanibaza niba nzongera kubona mama. Twabayeyo kugeza umunsi haza indege irazenguruka, abantu baza kutwica Abatutsi bakirwanaho bakabasubizayo, ariko umunsi nyiri izina baratwica koko.”

Yunzemo ati “Baduteye bombe, nzanzamuka mbona nkiri kumwe na barumuna banjye, dufatanye ukuboko, ariko musaza wanjye twari kumwe we ndamubura. Abantu banyuranagamo, bamwe baboroga, ari ko badutema, abantu baradutema, ubu nibwo mbikurura nkumirwa.”

Hamwe na barumuna be babashije kurokoka nyuma yo kunyura mu nzira zitaboroheye kuko ari kenshi bagiye bagera aho bagiye kubica, bakarokoka ku munota wa nyuma. Icyakora basaza be babiri na nyina ndetse na nyirakuru bo barishwe, nyuma ya Jenoside we akomeza umurimo wo kwita kuri barumuna be nk’uko umubyeyi we yari yabimusabye.

Minisitiri muri MIGEPROF, Dr Valentine Uwamariya, yashimye umusanzu w'abarokotse Jenoside mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda
Minisitiri muri MIGEPROF, Dr Valentine Uwamariya, yashimye umusanzu w’abarokotse Jenoside mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, wifatanyije n’abaje kwibukira i Songa, yibukije abari bahateraniye ko kwibuka ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma nk’Abanyarwanda, bakitekerezaho, bakongera kwiyemeza kuba umwe.

Yanashimye abarokotse Jenoside agira ati “Ndashima abarokotse Jenoside rimwe na rimwe birengagiza ibikomere byabo, bagatanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse no mu kubaka Igihugu muri rusange.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Songa haruhukiye imibiri ibarirwa mu bihumbi 43.

Mu kwibuka i Songa hashyinguwe imibiri 25 yabonywe ahantu hatandukanye
Mu kwibuka i Songa hashyinguwe imibiri 25 yabonywe ahantu hatandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka