Nyakabanda: Batashye ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Murenge wa Nyakabanda w’Akarere ka Nyarugenge, ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, hatashywe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigizwe n’urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge (DEA), bwana Emmy NGABONZIZA ashyira indabo kuri uru rwibutso
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge (DEA), bwana Emmy NGABONZIZA ashyira indabo kuri uru rwibutso

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwase Yvonne, avuga ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hari ibyo bishimira birimo ibyiza bamaze kugeraho.

Usanase yagize ati: “Imyaka 30 ifite ubusobanuro ku barokotse Jenoside mu Murenge wa Nyakabanda, ntabwo tubifata nk’imibare gusa, aho twibuka urugendo, inzira z’akababaro n’agahinda kenshi abacu bagize mbere y’uko bavutswa ubuzima bazira uko bavutse. Uyu munsi ariko turishimye cyane kuko twashibutse ndetse n’ibyiza tumaze kugeraho, ikibazo twari dufite kituremereye nuko tutagiraga Urwibutso ariko ubu twarubonye, twise ‘Inzu y’abacu’, harimo urukuta rwiza rwanditseho amazina y’abacu, udutebe umuntu yakwicara akaruhuka ndetse tuzajya tubazanira indabo twumve ko tubasuye”.

Uru rukuta rufite impande zigera kuri 7 rukaba ruriho amazina yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyakabanda, agera kuri 562.

Nyuma y’imyaka 29 hashakishwa inkunga yo kubaka uru rwibutso ariko itaraboneka, abarokotse mu Murenge wa Nyakabanda, biyemeje kwishakamo amafaranga yo kurwubaka aho bakoresheje asaga Miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Usanase Uwase Yvonne, akomeza avuga ko usibye icyo kimenyetso cy’urukuta ruriho amazina y’ababo bishimiye kugira mu Murenge wa Nyakabanda, ariko hari n’ibindi bitandukanye bageraho bibarinda kwigunga.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwase Yvonne
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwase Yvonne

Nubwo bimeze bityo ariko, Usanase, ashimangira ko hari izindi nzitizi bagifite zirimo kuba hari ababo batarabasha kumenya aho bajugunywe, akaboneraho gusaba abakoze Jenoside byumwihariko mu muri uyu murenge kubaruhura imitima babereka aho ababo bari kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Dufite ikibazo cy’abantu benshi twabuze, tutaramenya aho baherereye, muri Nyakabanda dufite abantu barenga 800 bishwe muri Jenoside ariko ntabwo turabasha gushyingura kimwe cya kabiri cyabo, kandi nyamara ababikoze bamwe barangije ibihano byabo ariko ntibatange amakuru”.

Avuga ko hari n’abandi bakoze Jenoside bataramenyekana neza, aho muri Gacaca imyanzuro y’inkiko itarashyirwa mu bikorwa kubera imyirondoro yabo idasobanutse, ahanini kuko hazwi amazina y’utubyiniriro bitwaga mu nterahamwe ariko amazina nyayo atazwi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyakabanda bashimira leta y’ubumwe kuko itoza abanyarwanda kunga ubumwe ndetse ikabagarurira icyizere nyuma y’uko batekerezaga ko batazongera kubaho, ariko uyu munsi bakaba barabashije kwiga ndetse no kwiteza imbere.

Uwitwa Nyiransabimana Christine avuga ko nubwo atazi aho Papa we yajugunywe ariko kuba barubakiwe urwibutso rw’ababo bishimira ko batazongera kujya ku rwibutso rwa Gisozi, ahubwo bazajya baza kwibukira ababo bugufi.

Abarokokeye muri Nyakabanda bavuga ko aho bubatse icyo cyemenyetso bahise mu rugo kuko habitse amateka agizwe n’abana babo, ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti.

Muri uyu muhango ubwo hibukwaga Abatutsi baguye muri Nyakabanda, hashimiwe buri wese wabigizemo uruhare binyuze ku kubitsa amafaranga kuri konti bise "UBUMWE BWACU", kugira ngo babashe kongera kugira urugo bazajya baza gusuramo ababo babazaniye indabo.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka