Ubuhamya bw’abakoze Jenoside bushobora kujya butangwa kugira ngo ibyabaye birusheho kumenyekana

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, François Régis Rukundakuvuga, yasabye ko mu bihe biri imbere, ubuhamya abacitse ku icumu rya Jenoside batanga, bwatangira kujya bwuzuzwa n’ubw’abayigizemo uruhare cyangwa abandi babibonaga.

Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, François Régis Rukundakuvuga
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, François Régis Rukundakuvuga

Ni ibyo aherutse gutangariza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze hari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel Ruhengeri), ubwo ku itariki 15 Mata 2024 hari igikorwa cyo kwibuka no kunamira inzirakarengane zirenga 800 zishyinguye muri urwo rwibutso.

Uwo muyobozi mu ijambo rye, yavuze ko mu gihe kiri imbere havugururwa uburyo ubuhamya kuri Jenoside butangwa, asaba ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwajya bwuzuzwa n’ubuhamya bw’abayigizemo uruhare.

Yagize ati “Birakwiye ko ubu buhamya bw’abacitse ku icumu butangira kujya bwuzuzwa n’ubw’abayigizemo uruhare cyangwa se ababirebaga bifuza gutanga umusanzu wabo, bongera amakuru y’ibyabaye muri Jenoside, bikamenyekana kurushaho no kugaragaza ko bitandukanyije n’ikibi, ko bishyize hamwe mu mugambi wo kubaka Igihugu dusangiye”.

Ati “Ibi birakenewe cyane muri iki gihe abahanwe barimo barangiza igihano. Ni umwanya mwiza kuri bo wo kugaragaza ko bagororotse no guha icyizere Igihugu cyacu”.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, yagarutse no ku bice bigize urwo rwibutso rwihariye ku mateka, aho icyari Ingoro y’Ubutabera cyahinduwe indiri y’ubwicanyi, avuga ko igitekerezo cye kuri ibyo ari uko mu bijyanye n’ubutabera, urwo rwibutso rwahabwa umwihariko utandukanye n’ahandi.

Ati “Nari nagize igitekerezo cy’uko ibijyanye n’ubutabera kubera ko iyi ngoro yabayemo ubwicanyi, byari bikwiriye ko bihabwa umwihariko urenze uwo dufite ubu. Nk’uko uhagarariye IBUKA yabivuze, birakwiye ko ruba urwibutso koko rugaragara bikagira umwihariko wihariye mu bijyanye n’imanza zaciwe nyuma ya Jenoside haba mu Rwanda mu mahanga ndetse no mu nkiko mpuzamahanga.

Uwo mugabo yavuze ko biteye isoni kuba ingoro y’ubutabera iba ibagiro ry’abantu, avuga ko ubucamanza ari uburuhukiro bw’abarengana.

Avuga ko mu rwego rwo kubasubiza isura, kubarinda guteshuka ku nshingano zabo, no kubaha ubuzima bw’ababuhatakarije, kuhagira urwibutso rwihariye nk’urwo byagira akamaro.

Ati “Ubwo ariko tubiharire ubuyobozi bw’Intara n’Ubuyobozi bw’Akarere, bazabitekerezeho nibasanga bishoboka bakore ku buryo bishyirwa mu bikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka