UN Rwanda yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ryibutse abari abakozi 68 ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024.
Muri icyo gikorwa, byagarutsweho ko Umuryango mpuzamahanga wananiwe gukumira Jenoside ndetse ntiwagira n’icyo ukora ngo uyihagarike mu gihe yari irimo ikorwa.
Icyo gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe ku nshuro ya 30 kikaba cyitabiriwe n’abantu batandukanye, harimo abakozi ba UN mu Rwanda, abahagarariye Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango y’abo bari abakozi ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu ijambo rye, Ozonnia Ojielo, umuhuzabikorwa w’Amashami ya UN akorera mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda mu myaka 30 ishize rwahuye na Jenoside ikarutwara ubuzima bw’abagabo, abagore n’abana bagera kuri Miliyoni.
Yagize ati “Muri izo nzirakarengane zishwe, harimo abakozi ba UN bakoranaga umwete, kugeza ubwo batanga ubuzima bwabo baharanira amahoro, uburenganzira bwa muntu, n’iterambere mu Rwanda. Uyu munsi, ndetse buri munsi tuba tugomba guha icyubahiro abakozi ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Ojielo yagarutse ku ijambo ryavuzwe na Perezida Kagame, ku munsi wo gutangiza icyunamo ku itariki 7 Mata 2024, avuga ku mutwaro utoroshye abacitse ku icumu bikoreye mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Ku muntu utarahuye n’ihohoterwa rikomeye, biragoye ko yumva cyangwa se amenya agaciro k’ubwiyunge. Akenshi usanga uwakorewe ihohoterwa ari we wishyura ikiguzi cy’ubwiyunge, agafasha uwakoze icyaha kongera kugaruka muri sosiyete. Asabwa kwihanganira umubabaro n’ibikomere kugira ngo hirindwe ibyo kwihorera…”
Ojielo yakomeje avuga ko Umuryango wa UN wemera ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gukumira Jenoside ndetse ukananirwa no kuyihagarika mu gihe yarimo ikorwa, bityo ko UN izirikana ko igomba gukomeza guharanira ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.
Mujyambere Louis de Montfort, Visi Perezida wa IBUKA, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, atari igikorwa cyo kwibuka gusa.
Yagize ati, “Kwibuka ni inshingano dufite ku bishwe muri Jenoside, abagabo, abagore, abana bambuwe ubumuntu, bakicwa nabi kubera ubwoko bwabo gusa”.
Mujyambere yaboneyeho umwanya wo gusaba ko UN yashyira igitutu ku bihugu by’ibinyamuryango bya UN bicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubahiriza inshingano bihabwa n’amategeko, bigakora ku buryo ntawucika ubutabera.
Yagize ati “Birazwi ko hari abakoze Jenoside bahungiye mu bihugu bitandukanye, kugira ngo batazabazwa uruhare rwabo muri Jenoside, kugira ngo batazaruhanirwa. Turasaba UN gushyira igitutu ku bihugu by’ibinyamuryango byayo, kugira ngo bubahirize ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga, bigafasha mu kugira ngo abo bantu bagezwe imbere y’ubutabera. Nta muntu wagombye gucika ubutabera ku ruhare rwe muri Jenoside, aho yaba ari hose, cyangwa se kubera impamvu za politiki izo ari zo zose”.
Ikinyamakuru ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Mujyambere yagarutse ku kuba UN yarananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ku itariki 11 Abatutsi bari bahungiye mu yahoze ari ETO Kicukiro, ubu yahindutse IPRC-Kigali, ahari icyicaro cy’ingabo za UN z’Ababiligi, izo ngabo za UN zibasiga mu maboko y’Interahamwe zirigendera baricwa, aho hakaba ari ho havuye urugendo rwo Kwibuka, ruva aho kuri IPRC-Kigali rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, aho abo Batutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO-Kicukiro biciwe.
Hari kandi n’ingabo z’Abafaransa zakoze nk’ibyo na zo, ngo ziva mu Rwanda mu bice zari zirimo mu yahoze ari Kibungo, Kibuye ndetse na Ndera ku matariki ya 9-10 zisiga ibihumbi by’Abatutsi mu maboko y’abicanyi.
Mujyambere yasoje avuga ko IBUKA itewe impungenge n’abantu ku giti cyabo ndetse n’inzego zikoresha imvugo zitari zo ku Batutsi bishwe muri Jenoside, avuga ko bikwiye guharanira ko imvugo ‘Never Again’ iba ukuri, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye kandi ikaba idashobora guhakanwa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".Byarayinaniye.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwami bwayo,bisobanura ubutegetsi bwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi kuza.