Sainte Famille: Bibutse abarenga 1000 bishwe bigizwemo uruhare n’uwari Padiri Munyeshyaka

Umuryango IBUKA hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko mu Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), hiciwe Abatutsi barenga 1000, bigizwemo uruhare n’uwari Padiri Wenceslas Munyeshyaka.

Kuri Sainte Famille hubatswe urukuta rushyirwaho amazina y'abahiciwe muri Jenoside kugeza ubu bagera kuri 912
Kuri Sainte Famille hubatswe urukuta rushyirwaho amazina y’abahiciwe muri Jenoside kugeza ubu bagera kuri 912

Abatutsi bibutswe ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, bari bahungiye kuri Sainte Famille baturutse muri segiteri Rugenge, Muhima, Kacyiru na Gisozi, bakaba ngo bari bizeye ko bahungiye urupfu ku mushumba urinda intama ibirura, basanga ari we kirura.

Ibuka ivuga ko muri Paruwasi ‘Sainte Famille no mu bigo bya Saint Paul na CELA i Kigali, hose Padiri Wenceslas Munyeshyaka yageragamo akitabira inama zakorwaga, zitegura ubwicanyi no gushimuta Abatutsi.

Izo nama ngo zabaga zirimo gutegurwa na Colonel Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi wayoboraga Segiteri ya Rugenge, Angeline Mukankundiye wari ufite urugo ruberamo inama, ndetse na Liyetena Koloneli Laurent Munyakazi.

Abatangabuhamya barimo Masengo Rutayisire Gilbert warokokeye kuri Sainte Famille, bavuga ko uwari Padiri Munyeshyaka yari afite imbunda nto yagendanaga ku itako, akaba ari we ngo wakinguraga Kiliziya kugira ngo interahamwe zinjire zice Abatutsi bari barahungiye muri Sainte Famille.

Masengo aganira n'Itangazamakuru
Masengo aganira n’Itangazamakuru

Masengo avuga Padiri Munyeshyaka, uretse gufasha interahamwe kwica Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, ngo yafataga abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ati “Turimo guharanira ko uwo mugabo(Munyeshyaka) yazaza akabazwa amaraso y’Abatutsi biciwe hano. Yari Padiri ku izina ariko yari interahamwe butwi kimwe na shebuja Nsengiyumva (wari Musenyeri).”

Muri Gicurasi k’umwaka ushize wa 2023, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yafashe icyemezo cyo kwirukana no guheza Padiri Wenceslas Munyeshyaka mu mirimo y’Ubusaseridoti, hamwe no kutongera gukandagira ahantu hose azwi ko yigeze kuba Umupadiri.

Impapuro za Leta y’u Rwanda zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka (uba mu Bufaransa), zigaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

Munyeshyaka ashinjwa ibyaha yakoze hagati y’ukwezi kwa Mata na Kamena muri 1994, birimo ibyo kurasa abantu, gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato, hamwe no kugira uruhare ku bantu 60 ngo bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri Segiteri ya Rugenge.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko abarenga 1000 biciwe kuri Sainte Famille, bigizwemo uruhare na Wenceslas Munyeshyaka, hamwe n’abanyapolitiki barimo Renzaho Tharcisse wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Umurenge wa Muhima ubarizwamo Paruwasi ya Sainte Famille, uvuga ko amazina 912 yanditswe ku ibuye ry’Urwibutso atari yo yonyine y’abiciwe kuri iyo Kiliziya ugereranyije n’umubare ngo wari munini w’abari bahahungiye bataramenyekana.

Abarokokeye kuri Sainte Famille bongeye kwikoma uwari Padiri Munyeshyaka, ngo wambaraga imbunda aho kwambara ikanzu y'ubupadiri
Abarokokeye kuri Sainte Famille bongeye kwikoma uwari Padiri Munyeshyaka, ngo wambaraga imbunda aho kwambara ikanzu y’ubupadiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka