Twifatanyije namwe - Umuyobozi wa World Vision Rwanda mu #Kwibuka30 i Nyamata

Abakozi b’Umuryango ‘World Vision International Rwanda’ bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kugarura indangagaciro za gikirisitu, ndetse no kugira uruhare mu kongera kwiyubaka k’umuryango nyarwanda.

Ibyo babitangaje ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, ubwo itsinda ry’abakozi basaga 280 baturutse muri Word Vision na Vison Fund, bahuriraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ndetse n’igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku cyicaro gikuru cya World Vision i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Ku rwibutso rwa Nyamata, abo bakozi ba World Vision mu bice bitandukanye birugize, basobanurirwa uko Jenoside yakozwe, Abatutsi bicirwa aho muri urwo rwibutso, ubundi rwahoze ari Kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ni rumwe mu nzibutso za Jenoside esheshatu zo ku rwego rw’Igihugu, zahoze ari za Kiliziya zisengerwamo, nyuma Kiliziya Gatolika ku itariki 11 Mata 1997 ikazitanga ngo zihindurwe inzibutso za Jenoside, zishyingurwemo abaziciwemo.

Beretswe bimwe mu bimenyetso birimo imyenda abishwe bari bambaye
Beretswe bimwe mu bimenyetso birimo imyenda abishwe bari bambaye

Mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe muri urwo rwibutso rwa Nyamata, abo bakozi ba World Vision bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abagera ku 45,308.

Bijyanye n’ibikorwa bari barimo byo kwibuka, bamwe mu bagize iryo tsinda ry’abakozi ba World Vision basuye umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu Murenge wa Nyamata witwa Mukarurinda Alice, abaha ubuhamya bw’uko yashoboye kurenga ibikomere yatewe n’ibyo yanyuzemo agakomeza ubuzima.

Mukarurinda Alice yabahaye ubuhamya bw'uko yabashije kwiyakira no kwiyubaka
Mukarurinda Alice yabahaye ubuhamya bw’uko yabashije kwiyakira no kwiyubaka

Mukarurinda yabuze abantu basaga 20 mu bari bagize umuryango we, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’umwana we wishwe, byose bibera mu maso ye.

Muri iki gihe cy’icyunamo, Mukarurinda ntazibagirwa itariki 29 Mata 1994, ubwo igitero cyazaga, kimutema ukuboko kuracika ndetse bamutemera umwana wari ufite amezi icyenda.

Ku bw’amahirwe y’Imana, Mukarurinda yararokotse, uko kurokoka kwe akaba agukesha ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu Bugesera kimwe no mu bindi bice by’Igihugu.

Mukarulinda nyuma yo kurokorwa n’izo ngabo, zamuvuye n’ibikomere yari afite ku mubiri birakira. Binyuze muri gahunda ya World Vision y’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge yabayeho mu 1997-1998, Mukarurinda yashoboye kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside bakamwicira abe, ndetse na we ubwe bakamutema, ku buryo ubu ngo babanye neza.

Itsinda ryaturutse muri World Vision ryasigiye Mukarurinda ibahasha irimo inkunga yo kumufasha gukomeza kwiyubaka no kuzamura imibereho ye.

Pauline Okumu, uhagarariye World Vision mu Rwanda
Pauline Okumu, uhagarariye World Vision mu Rwanda

Pauline Okumu, uhagarariye World Vision mu Rwanda, yavuze ko ubuhamya bwa Mukarurinda buteye agahinda, kandi akaba abusangiye na benshi mu bacitse ku icumu rya Jenoside, kandi ko Umuryango wa World Vision uzakomeza guharanira kugarura indangagaciro za gikirisitu mu Rwanda.

Yagize ati “Nk’Umuryango, twifatanyije namwe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane bishwe nabi muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

World Vision yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe itangira yibanda ku gufasha abantu bari bamaze guhura n’ingaruka zikomeye za Jenoside.

Mu 1996, ubwo bamwe mu Banyarwanda bari barahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda batahukaga, World Vision yatangiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kubaka amahoro. Yagiye ishyiraho n’indi mishinga ifasha abacitse ku icumu gukira ibikomere byo ku mutima basigiwe na Jenoside.

Muri iki gihe, igihugu kimaze imyaka 30 kiri mu rugendo rwo kwiyubaka, World Vision yashyize imbaraga muri gahunda zigamije kurwanya ubukene no guharanira uburenganzira bw’umwana. Aho World Vision ikorera mu Turere twose tw’u Rwanda uko ari 30, ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda, ifasha imiryango ikennye.

Pauline Rutazana, ushinzwe imibereho myiza ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahari icyicaro cya World Vision, yavuze ko ashima World Vision kuko buri mwaka igira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo kikaba ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kwigisha abakiri bato ububi bwa Jenoside.

Pierre Zikuriza, Komiseri muri IBUKA, ushinzwe ibikorwa byo kwibuka no kwita ku nzibutso mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ibyo bikorwa bya World Vision mu Rwanda, gusura abacitse ku icumu rya Jenoside nka Mukarurinda Alice, byongera icyizere cy’ubuzima ku bacitse ku icumu rya Jenoside muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka