Muhanga: Yishimira kongera kugira inzu n’inka nyuma y’imyaka 30

Uwibambe Alphonsine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu wa Gatwa, mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, yahawe inzu yo guturamo n’inka yo kumukamira nyuma y’imyaka 30 aba mu nzu y’ubukode nta n’igicaniro agira.

Uwibambe avuga ko yari agowe n'ubuzima bwo gukodesha inzu yo guturamo
Uwibambe avuga ko yari agowe n’ubuzima bwo gukodesha inzu yo guturamo

Uwibambe ubu wubakiwe mu isambu yasizwe n’ababyeyi be, avuga ko mu myaka 30 ishize yakodeshaga, kandi inzu yari abashije kwishyura ikaba itari imeze neza, kuko hari igihe iyo imvura yagwaga banyagirwaga, bigatuma we n’abana be babaho mu buzima buhangayikishije.

Uwibambe ubu ari mu byishimo byo kubakirwa inzu azisanzuramo n’abana be mu isambu yasizwe n’ababyeyi, igaragara ko itatangaga umusaruro kuko nta muntu wari ukiyituyemo, bigatuma ubuzima bwe bukomeza kumushyira mu gahinda k’ababyeyi be n’abavandimwe bazize Jenoside.

Agira ati “Iyo najyaga ku rugendo, nasigaga ibase ku buriri kugira ngo imvura nigwa itabutosa, nagira ibyago ibasi ikuzura ikarenga, ngasanga amazi yuzuye mu nzu no ku buriri. Kubona ubukode no gutunga abana byansabaga kujya mu matsinda nkaguza, nabaga nshengurwa no kutagira aho mba none nahabonye”.

Uyu mubyeyi avuga ko kuba abonye inzu bigiye gutuma akora akiteza imbere, kuko yanahawe inka, izamuha ifumbire bikazatuma amafaranga yatangaga ku bukode azajya ayakoresha ibindi bikorwa byo kwiteza imbere agacuruza.

Yanahawe inka yo kumuha amata n'ifumbire
Yanahawe inka yo kumuha amata n’ifumbire

Agira ati “Icyo nakora ni ugucuruza kuko nta mbaraga z’umubiri mfite kubera guhora mfite ikibazo cy’umutwe, ariko kuko nahawe inka nzajya mbona ifumbire kuko iyo naguraga amafaranga itabaga ihagije kubera ubushobozi buke”.

Kumuha iyo nzu kandi byanahuriranye no kuba yabashije kubona umubiri wa nyina umubyara, akaba yawushyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiyumba, akaba nabyo abyishimira kuko yaruhutse ku mutima akaba anabonye aho atura heza.

Izindi ngaruka zabaye kuri Uwibambe kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ihungabana rya murumuna we wari wihishanye na nyina, kugeza ubu amaze imyaka 15 adakandagira ku isambu y’ababyeyi kubera ihungabana yahakuye muri Jenoside.

Uwibambe avuga ko murumana we atajyaga aza kwitabira kwibuka kubera ibyo bikomere, ariko ngo kumuha inzu byatumye uwo murumuna we atangira gusohora ibimurimo ubwo yabwirwaga ko na we agomba kuza kuyitaha, kandi ubuyobozi buvuga ko bugiye kumwegera bukamufasha gukira ibyo bikomere.

Uwibambe ahagararanye na Meya Kayitare nyuma yo kumugabira inka n'inzu
Uwibambe ahagararanye na Meya Kayitare nyuma yo kumugabira inka n’inzu

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko batekereje kubakira uwo mubyeyi, kuko atari afite uburyo bwo gukomeza kwirwanaho kandi afite umuryango mugari agomba kwitaho.

Agira ati “Twagize amahirwe tumuhaye inzu y’ubwiyunge amaze no kubona umubiri w’umubyeyi we, anamushyinguye mu cyubahiro bimutera icyizere cyo kongera kubaho kuko na we agaragaza ko byari ikibazo kuri we. Kumva waravutse ahantu udashobora kuhagirira ubuzima bwiza ukabaho nabi kandi hahari, ni ikibazo gikomeye”.

Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo no kuzamurira icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, Akarere ka Muhanga karateganya kubakira indi miryango isaga 20 muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzu y'ubumwe n'ubwiyunge yahawe yubatswe n'Akarere ku bufatanye n'abaturage
Inzu y’ubumwe n’ubwiyunge yahawe yubatswe n’Akarere ku bufatanye n’abaturage
Uwibambe avfite icyizere cyo gufumbira isambu ye itatangaga umusaruro akiteza imbere
Uwibambe avfite icyizere cyo gufumbira isambu ye itatangaga umusaruro akiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka