Hari ibyo abana babaza abakuru kuri Jenoside bikabagora kubibonera ibisubizo

Ubwo mu Murenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 18 Mata 2024, hagaragajwe bimwe mu bibazo bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora.

Abana bo guhera ku mwaka umwe kugeza ku rubyiruko rw'imyaka 30 bagaragaje ko hari ibibazo bibaza byerekeranye na Jenoside
Abana bo guhera ku mwaka umwe kugeza ku rubyiruko rw’imyaka 30 bagaragaje ko hari ibibazo bibaza byerekeranye na Jenoside

Mu bibazo byagaragajwe byibazwa n’abana ndetse n’urubyiruko kugeza ku myaka 30, harimo ibyavuzwe n’abantu bakuru, ariko bagaragaza ko byibazwa n’abana batoya bo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itanu.

Muri byo hari ibigira biti “Kubera iki Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994? Wowe urabyumva ukabisobanukirwa? Wenda ni uko turi abana. Mwe bakuru mwumva ukuntu umuntu yica undi amuhoye uko yavutse atihaye? Ngo ni amateka? Kuki mwemeye ayo mateka atanya abantu kugera aho bamwe bica abandi?”

Hari n’ibindi bigira biti “Byose ngo ni ubukoroni? Uruhare rwawe nk’Umunyarwanda rukaba uruhe? Ujya wisuzuma ukumva uri umwere? Ibyo ni ibyawe n’Imana!”

Hari n’ibibazo byagaragajwe ko bibazwa n’abana batangiye gusobanukirwa bo guhera ku myaka itandatu. Ibyinshi bishingiye ku kwibaza impamvu bo batagira ba sekuru, ba nyirarume na ba nyirasenge.

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i Simbi hashyinguwe umubiri wabonywe mu murima
Ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i Simbi hashyinguwe umubiri wabonywe mu murima

Hari n’uwabajije ikibazo kigira kiti “Ngo iwacu habaye amatongo. Njya nibaza uko mwari mutuye.”

Mu bamaze kuba bakuru, bamaze kumenya uko amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagenze, bakumva uko Abatutsi babagaho babuzwa uburenganzira mu gihugu cyabo, n’abana babo bakabuzwa kwiga, hari uwagize ati “Njya mbabara iyo ndebye ukuntu u Rwanda ari rwiza mutarurimo!” Uyu yabwiraga abo mu muryango we bazize Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, ashingiye ku kuba hari ababyeyi bakunze kuvuga ko bibaza igisubizo baha abana babo, kitabahungabanya, yavuze ko umuti kuri ibi bibazo ari ukubwiza abana ukuri ku byabaye, nta kubica ku ruhande, ariko bakanibutswa ko bo bakwiye kubana neza.

Yagize ati “Amateka uyamubwira uko ari, utayagoretse. Ukamubwira uti niba udafite papa wawe na mama wawe, ni uko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uyu munsi turi muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ikibi ntigikosozwa ikibi, ahubwo haranira kubaho kandi ubane neza na bagenzi bawe.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Simbi hashyinguye imibiri ibarirwa mu bihumbi 40
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Simbi hashyinguye imibiri ibarirwa mu bihumbi 40

Yibukije n’ababyeyi bigisha abana babo inyigisho mbi z’ingengabitekerezo ya Jenoside ko bakwiye kubireka, agira ati “Na bo bakwiye kumva ko badakwiye kuraga abana ya ngengabitekerezo bakuriyemo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yunzemo ati “Ahubwo twese tukumva ko noneho Igihugu cyacu twacyubaka, tukazakiraga abana turimo tubyara ari igihugu cyiza, uwo ari we wese atagira urwikekwe rwa mugenzi we.”

Mu Mirenge ya Maraba na Simbi, hahoze ari muri Komini Maraba ni ho ubwicanyi bwatangiriye mu Karere ka Huye.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi bishwe bitangijwe n’abasirikare babarashe babateramo na gerenade, tariki 18 Mata 1994, nyuma y’uko uwari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Théodore Sindikubwabo, yari yahageze, akavuga ko abantu badakwiye kwigira ba ntibindeba, ahubwo bagomba guhaguruka bagakora.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Simbi haruhukiye imibiri ibarirwa mu bihumbi 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka