Abakozi ba BDF basuye urwibutso rwa Karama banaremera abarokotse Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karama mu Karere ka Huye, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ku wa 26 Mata 2024.

Abakozi ba BDF bunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Karama
Abakozi ba BDF bunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Karama

Umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeje kuzajya basura inzibutso za Jenoside zo hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abakozi bayo baniganjemo urubyiruko, barusheho kumenya amateka ya Jenoside.

Ati “Tuba tugira ngo n’abakozi bacu dukomeze twifatanye n’Abanyarwanda, twunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko dutanga n’umwanya wo kugira ngo abakozi bagende bamenya amateka ya Jenoside yabereye mu gihugu cyacu, tunabihuza n’igikorwa cyo kuremera abarokotse, dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge n’Akagari.”

I Karama, basobanuriwe ukuntu Abatutsi bahahungiye mu gihe cya Jenoside bari benshi cyane, bakabanza kwirwanaho barwanya abashakaga kubica, bakaza gufungirwa amazi bakabuzwa no kugera ku mariba, hanyuma ku itariki ya 21 Mata 1994, abasirikare bakabarasa ari na ko babateramo gerenade ndetse n’abafite intwaro gakondo bakabahukamo.

Kwica ngo byatangiye mu ma saa yine, hanyuma mu masaa cyenda amasasu arashira. Gushira kw’amasasu byatanze agahenge katumye abari bakiri bazima bakinafite imbaraga, babasha guhungira i Burundi, n’ubwo hari abiciwe mu nzira bahunga.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Karama, batanze inka eshanu bari bazanye. Abarokotse Jenoside batishoboye bazishyikirijwe babyishimiye.

Bellancilla Mukamurenzi yagize ati “Hari uwigeze kundagiza inka. Ibyo kuziturira umuntu byari bitarabaho, aho ayikenereye akaza akayijyana. Aho ayijyaniye twakomeje gushaka ukuntu twakwigurira iyacu biratunanira, ndwaza umugabo.”

Yungamo ati “Rero nasengaga ngira nti Mana koko wampaye inka. None ndishimye ko nyibonye, ngiye kubona udushingwe. Nahingaga akantu gatoya mvuga nti akandi mpinga ntikazera, ubu ngiye gufumbira, imibereho igiye guhinduka.”

BDF yagabiye inka bamwe mu barokotse Jenoside b'i Karama bakennye
BDF yagabiye inka bamwe mu barokotse Jenoside b’i Karama bakennye

Emmanuel Twahirwa na we ati “Nigeze kubona inka y’indagizo, nyirayo araza arambwira ati mpa inka yanjye. Yari yanungutse kuko twayiguze ibihumbi 170, tuyigurishije dukuramo 240, isize n’iyayo. Ambwira ko azagaruka akangabira, agenda agiye. Ubu rero kuba mbonye inka yanjye ku giti cyanjye mpawe n’umufatanyabikorwa BDF ndanezerewe.”

Abakozi ba BDF basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karama banaremera bamwe mu barokotse Jenoside baho, ariko ibi bikorwa byombi byari byabanjirijwe n’uko n’ubundi iki kigo bakoramo cyari cyatanze ubushobozi bwo kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa Karama, ku buryo ubu rumeze neza ugereranyije n’uko rwari rumeze hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahawe inka banashyikirijwe ibikoresho by'ibanze byo kuzitaho
Abahawe inka banashyikirijwe ibikoresho by’ibanze byo kuzitaho
Bellancilla Mukamurenzi arabwira umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka, uburyo yishimiye ko babagabiye
Bellancilla Mukamurenzi arabwira umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka, uburyo yishimiye ko babagabiye
Uko urwibutso rwa Jenoside rwa Karama rumeze kuri ubu
Uko urwibutso rwa Jenoside rwa Karama rumeze kuri ubu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka