Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 03 Gicurasi 2024 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwibutso rwa Murambi basuye rufite umwihariko wo kugaragaza uruhare rw’ubutegetsi bubi mu mateka mabi y’itotezwa n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi, bikagera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Wungirije wa Mbere wa Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange, yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kumenya, gusobanukirwa neza no kurinda amateka yabo; guhora basubiza amaso inyuma bakareba imiyoborere mibi yaranze Igihugu ari na yo yakigejeje kuri Jenoside; bakamaganira kure icyo ari cyo cyose cyakurura amacakubiri n’umwiryane mu Banyarwanda.

Kayisire Marie Solange yasabye Abanyarwanda gusigasira ubumwe no kwirinda icyagarura amacakubiri hagati yabo
Kayisire Marie Solange yasabye Abanyarwanda gusigasira ubumwe no kwirinda icyagarura amacakubiri hagati yabo

Aha yashimangiye uruhare rw’ubuyobozi, agira ati: “Kwibuka nk’abayobozi, ni inshingano zacu kugira ngo dukomeze guharanira imiyoborere myiza yimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda."

Uyu mwihariko ni na wo watumye Abanyamuryango ba Unity Club, nk’Abayobozi kandi nk’Intwararumuri, bahitamo gusura uru Rwibutso mu rwego rwo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 50 baruruhukiyemo, banarushaho kuzirikana uruhare rw’ubuyobozi bubi mu mateka mabi y’u Rwanda ndetse n’uruhare rwabo nk’abayobozi mu kubaka u Rwanda rwiza rwunze ubumwe.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka