King James yashatse kubyinisha umuhanzikazi Vesta aramuhunga
Umuhanzikazi Vesta ukunze kwitwa Neviska akaba ari umwe mu bakobwa baririmba mu itsinda rya Lucky Girls yagize isoni zo kubyinana na King James maze aranamuhunga.

Ibi byabereye ku Kicukiro muri Bralirwa kuwa gatanu tariki ya 22/02/2013 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatatu.
Umuhanzi King James ubwo yari ari kuririmbira abari muri ibyo birori, yageze ubwo aririmba indirimbo “Yebaba we” aho agira ati: “Yebaba we, wagira ngo wariremye kuko waransajije kandi sinjye njyenyine n’abandi ntiborohewe…” maze yegera Vesta ngo babyinane Vesta nawe aramuhunga, abari aho bose baraseka cyane bavuza akaruru.

Vesta wanze kubyinana na King James yabwiye Kigali Today ko mu by’ukuri atanze ko babyinana, ahubwo ngo byamutunguye. Yagize ati “Ntabwo nanze kubyinana na King James rwose n’ubwo ariko benshi babiketse… Njye narindi gutunganya camera ngo mufate amafoto na video, ni uko aje ansanga ngira ubwoba ndikanga nibaza ibibaye, nibwo nasubiye inyuma numva abantu bose bari guseka. Ntabwo nanze ko tubyinana ni uko yantunguye…”

Vesta ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru ku Igihe TV kuva yava kuri Radiyo Ishingiro aho yakoreraga na mugenzi we Mutara bari mu itsinda rimwe rya Lucky Girls. Lucky Girls igizwe n’abakobwa batatu aribo Vesta, Mutara na Papova.
Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo “Ndagufuhira” bakaba bafite n’izindi ndirimbo zagiye zikundwa nka “Dada”, “Ngarukira” na “Mutoyi wanjye” bashyize ahagaragara vuba ikaba ikunzwe cyane.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Rata ntukabyine PLAYBACK, ujye ubyina LIVE MUSIC
King James yihangane kuko atamuteguje mbere hose
uwo mukobwa yatinye palapala alias king james
uwo mukobwa yatinye palapala alias king james
Yatinye amagambo y’iriya ndirimbo!
ubwose kweli iyo abyina azamushake rero babyinane yivane mu isoni king james nawe amwereke uko babyina
kuki utawucinye kweli.?!
video iri ?he niba mutubeshya
uwo muhanzikazi ni nyabaki utinya undi koko kabisa niwinyakariro 2
Niyihangane bibaho.