Nigeria: Umuririmbyi Goldie Harvey wagaragaye muri Big Bother Africa yapfuye

Goldie Harvey, umuririmbyikazi wo muri Nigeria, wamenyekanye cyane muri Afurika kubera kugaragara muri Big Brother Africa nk’umwe buhataniraga iryo rushanwa, yitabye Imana.

Goldie Harvey, wari ufite imyaka 31 y’mavuko, ubundi witwa Susan Filani, yapfuye nijoro ku wa kane tariki 14/02/2013, ubwo yagezwaga mu bitaro byitwa Reddington Hospital byo mu mujyi wa Lagos ho muri Nigeria.

Umuririmbyikazi Goldie Harvey yitabye Imana yagaragaye muri Big Brother Africa 2012.
Umuririmbyikazi Goldie Harvey yitabye Imana yagaragaye muri Big Brother Africa 2012.

Igitangazamakuru Daily Times gitangaza ko Goldie yitabye Imana nyuma y’igihe gito ageze muri Nigeria avuye muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards.

Kennies Music, inzu y’umuziki yatunganyaga umuziki wa Goldie, niyo yatangaje bwa mbere urupfu rw’uwo muririmbyikazi, ibinyujije ku mbuga mpuzambaga, Twitter ndetse na Facebook.

Mu itangazo iyo nzu yashyize ahagaragara rivuga ko Goldie akigera mu mujyi wa Lagos, avuye muri Amerika, yatangiye gutaka umutwe, avuga ko uri kumurya cyane. Bahise bamujyana kwa muganga, nyuma nibwo abaganga batangaje ko yapfuye.

Goldie Harvey ari kumwe n'umuririmbyi Prezzo wo muri Kenya bakundaniye muri Big Brother Africa.
Goldie Harvey ari kumwe n’umuririmbyi Prezzo wo muri Kenya bakundaniye muri Big Brother Africa.

Goldie yitabiriye amarushanwa ya Big Brother Africa yo mu mwaka wa 2012, aho yahise ahura n’umuririmbyi wo muri Kenya witwa Prezzo maze bahita baba incuti.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyo gitangaza ko umuririmbyi Prezzo, ku wa kabiri tariki 12/02/2013, yatangaje ubucuti bwe na Goldie, aho yavuze ko bugenda neza ko ndetse bitegura kuba bashinga urugo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka