Young Grace arahamya ko atasubiye inyuma mu muziki

Umuhanzikazi Young Grace asanga kuba atarashoboye kugaragara mu bahanzi 11 bazahatanira Primus Guma Guma Super Star ya 3 (PGGSS 3) bitaraturutse ku mikorere ye muri muzika.

Mu kiganiro gito twagiranye, yagize ati: “Kuba ntarashoboye kuba mu bahanzi 11 nabyakiriye neza nta kibazo kuko nziko nyine turi abahanzi benshi bityo kutaba mu bahanzi 11 narabyakiriye kuko turi abahanzi barenze 20 kandi bakoze neza...”.

Young Grace umwaka ushize ubwo yari ari muri PGGSS 2.
Young Grace umwaka ushize ubwo yari ari muri PGGSS 2.

Yakomeje asobanura ko mu marushanwa habaho abatsinda n’abadatsinda. Ati “Ntabwo nabyita kudakora cyangwa se gusubira inyuma mu muziki ahubwo nabyita amahirwe abagiyemo bagize nk’uko nanjye ubushize nari nagize ayo mahirwe mu gihe hari abandi batari bayagize...”.

Young Grace kandi yadutangarije ko kuba ataragaragaye muri PGGSS3 bitamuciye intege, kandi ko azakomeza kugeza ku bakunzi be indirimbo nshya kandi zibaryoheye.

Yashoje ikiganiro twagiranye atura abakunzi be indirimbo ye aherutse gukora yise “Like a boy” ikaba ari indirimbo igaragaza uburyo umwana w’umukobwa nawe ashoboye imirimo yose abahungu bakora.

Young Grace mu ndirimbo ye nshya Like a Boy.
Young Grace mu ndirimbo ye nshya Like a Boy.

Aranashishikariza abakobwa kutitinya, bagire imbaraga zo gushyira mu bikorwa inzozi zabo.

Aranabatura amashusho (Video) y’iyi ndirimbo “Like a boy” aherutse gushyira hanze kuri uyu wa gatanu tariki 15/03/2013 ngo abashimishe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aka kana (nako agakecurini!) kasubiye inyuma, wagira ngo ni akazayirwaze! Ajye abura gukora cyane azasanga baramusize

karaha yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka