Inka Sabin yemerewe na Senderi azayibona tariki 20/03/2013
Ubwo umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin na mugenzi we Pontien bakora ku inyarwanda.com barangizaga amashuri umwaka ushize wa 2012, bemerewe inka n’umuhanzi Eric Senderi International Hit.
Kuri uwo munsi Senderi yatangaje ko tariki 15/03/2013 azaha Sabin inka maze yamara kubyara akoroza mugenzi we Pontien. ubwo iyo tariki yageraga abantu benshi bari bategereje amakuru y’iyi nka, amaso yabo yaheze mu kirere dore ko bwarinze bwira nta kanunu kayo kamenyekanye.

Ku ruhande rwa Sabin nawe yari mu bibazaga niba ari buyibone nk’uko yabigaragaje abinyuza ku rubuga rwa facebook. Sabin mu masaha ya saa tanu z’amanywa yagize ati: “umuntu yanyemereye kumpa inka tariki 15.3.2013 none telefoni ye irafunze...”.
Kuva ku wa gatanu ubwo hibazawaga niba iyi nka izatangwa kugeza kuri iki cyumweru tariki 17/03/2013, nta makuru yayo yari yakagiye hanze bityo twiyemeza kubaza Sabin niba kugeza ubu ntacyo yari yamenya kubijyanye niba azayihabwa.

Ubwo twamubazaga amakuru y’inka yemerewe na Senderi, Sabin yadusubije ko bavuganye ndetse ko inka ye azajya kuyifata kuwa gatatu tariki 20/03/2013 i Kayonza.
Sabin yagize ati: “twaravuganye inka nzajya kuyifata i Kayonza ndi kumwe n’inshuti zanjye...”.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibavuga ruswa mu bahanzi muzongera muhakane. mbonye igituma sendeli ahora yandikwa ku nyarwanda yabahaye giti abahugu bamuha promo
Ahiiiiii!!! Dutanze impundu kabisa! Senderi ni umuntu w’umugabo. Nari ngiza ubwoba ko igiye kuba nka za zindi zijya zitangirwa mu bukwe ngo kanaka urwuri rwanjye araruzi azajyemo ahitemo iyo ashaka. Urwuri se rwahe? ko aba ari babandi baziranye mu kabari gusa... Inka ni ikintu cyubahwa mu muco wacu, mureke kuyikinisha muyambura agaciro. Murakoze