Abahanzi batunguwe n’igabanuka ry’amafranga bemerewe muri PGGSS III
Ubwo abahanzi 11 bari muri Primus Guma Guma Super Star III bajyaga gusinya amasezerano (contract), y’imikoranire na Bralirwa muri iki gikorwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013, batunguwe n’igabanuka ry’amafranga bagombaga guhabwa.
Nk’uko bisanzwe bigenda, mbere y’uko amarushanwa ya PGGSS atangira, abahanzi batoranyijwe guhatana babanza kujya gusinya amasezerano y’imikoranire hagati yabo na Bralirwa mu gikorwa cyayo cya PGGSS.
Ubwo biteguraga gushyira umukono kuri ayo masezerano, batunguwe no kumenyeshwa ko amafranga y’u Rwanda bazahabwa ari miliyoni enye aho kuba miliyoni esheshatu, nk’uko bari babyiteze ari nabyo byari byaratangajwe.

Muri uko gutungurwa kwabo bagiye batanga ibibazo binyuranye biherekejwe n’impungenge.
Senderi yabajije impamvu bagabanyije amafranga babemereye, nyamara abahanzi ku ruhande rwabo barakoresheje amafranga menshi mu rwego rwo gushaka abafana (promotion) bityo akabona bizabatera igihombo.
Ku rundi ruhande, umuhanzi Fireman na Bull Dogg nabo bari bamaze gutumiza imodoka hanze bizeye amafranga bazahabwa na PGGSS.

Izi mpinduka zije nyuma y’uko hatowe abahanzi 11 aho kuba abahanzi 10, nk’uko byari byaratangajwe mbere bamwe bakaba basanga aribyo byaba byabaye impamvu yo kugabanyuka kw’amafranga yari yemerewe abahanzi.
Ntiturashobora kuvugana n’abakuriye igikorwa cya PGGSS kugira ngo tumenye neza impamvu yaba yarateye izo mpinduka zose.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo Ndabona kitaba urwitwazo kuko niba bari bemerewe esheshatu buri wese maze hakavaho ebyiri buri wese ubwo total yizavuyeho zaba makumyabiri(20.000.000),kubera umuntu umwe yatera iryo gabanuka ryose? ahobwo hari ikindi kibazo.