Kuri Facebook hakomeje kugaragara amafoto asebya abahanzi nyarwanda
Ku rubuga rwa Facebook hakomeje kugaragara amafoto agenda asebya abahanzi nyarwanda ashyirwaho n’abantu bataramenyekana neza.
Habanje ifoto yari iriho abahanzi banyuranye hano mu Rwanda bagaragazwa bakiri abana bato basa nabi cyane banambaye imyambaro itari myiza.
Harimo kandi n’indi yagaragazaga udusimba tubiri turi kumwe kamwe kariho umutwe wa Knowless akandi kariho umutwe wa Jay Polly.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/02/2013 hongeye kugaragara ifoto isebanya kandi y’urukozasoni aho bafashe umutwe wa Knowless bawambika agapira k’ubururu hejuru ariko hasi agaragara yambaye ubusa kuburyo bagaragaza imyanya yose y’ibanga.
Ibi bikorwa bibi bikomeje gukorerwa bamwe mu bahanzi nyarwanda byamaganywe na benshi yaba abahanzi bagenzi ba Knowles, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye.
Mike Karangwa, umwe mub agize icyo babivugaho, abinyujije kuri facebook yagize ati: “Abahanga bashyizeho softwares nka photoshop kugirango zitworohereze aho kuzifashisha mu gusebya abandi....social networks nka Facebook zakozwe kugirango tubashe kuganira n’inshuti zacu ku buryo bworoshye....twirinde urwango no gusebya abandi twifashishije ibyiza twahawe.
Uwakoresheje photoshop Na Facebook mu gusebya Knowless akwiye umugayo. Aho nizeye ko umutima uri kumucira urubanza.”

Umuhanzikazi Paccy we yagize ati: “Birababaje umuntu wakoze biriya vrt ni umwana mubi. ni ugusebanya ntibikwiye. Knowless ihangane. banyarwanda tumwihanganishe.plz”
Knowless mu magambo ye aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yagize ati: “Ifoto nayibonye, ntabwo nzi icyo yari agamije gusa byandenze. Mu gihe batwigisha ubumwe n’ubwiyunge hari abantu bagifite imitima mibi.
Icyo nabwira abafana banjye ni uko bakwiye kwihangana nk’uko nanjye bari kumbwira ngo nihangane. Icyo navuga ni uko uriya muntu akwiye gukurikiranwa n’abandi nka we bagahanwa ntibazongere”.
Ibi bibaye mu gihe umuhanzikazi Knowless ari gutegura kumurikira abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange alubumu ye ya kabiri yise “Uwo ndiwe” izamurikwa ku tariki 08/03/2013 ku munsi w’abagore muri Serena Hotel i Kigali.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 69 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe igitekerezo cy’anjye abo bafotora
amafoto yurukoza soni
bagomba gufatwa!!
murakozee!!
Ndumukunz wumuzik muburund wihangane bizoher
Abakunz bumuzik tur imyum yaw turagukund cane
Knowliss Ndamukunda Cyane Aha Muburundi Ibubanza
abahanzi ndabemera
Knowles Ihangane Kbs Uwomutipe Ugusebya Mwihorere Imana Izamuhemba Kbs Gusa Tukurinyima Kd Ndagukunda Ndagushyijyicyiye.
Ihangane abakunzi bawe turi inyuma yawe mu burundi turagukunda
Knowles wihangan cyane abakuni bawe turi inyuma yawe nawe bandanya uturyohera mu muiki komera turaguhojeje kuko natwe abarundi turagukunda cane
knowless wacyu baramushyakahiki koko bagiye barekakumusebya .
abo bantu nibazaza bafatwa baze babahana bihanukiriye rwose.
gusa birababaje kumva basebya knowless
ntuga cik’intega wanga twe tu muri kinshasa D.R.C turagukunda.