Elion Victory yahaye Eric Senderi International amajwi ye yo muri Salax
Umuhanzi Elion Victory yatangaje ko amajwi ye ayahaye Senderi International Hit kubera ko ngo abona yarakoze cyane kumurusha ndetse no kurusha abandi bahanzi bo muri Afrobeat.
Nyuma yo gutangaza ayo magambo tariki 21/02/2013 ubwo abanyamakuru n’abahanzi bari bari mu muhuro (Gala Night) wa Salax Awards yabereye muri Corner View abari bahari bose bahise bakoma mumashyi bati rwose Elion uri umuntu w’umugabo uzi kureba.

Eric Senderi International ku ruhande rwe, yashimiye cyane mugenzi we Elion Victory wamugiriye ikizere ndetse kugeza n’ubwo abitangaza imbere y’imbaga y’abantu bose bari bahari.
Kuba Elion Victory yarahaye amajwi ye Senderi International Hit ngo ntibivuze ko avuye muri Salax Awards.
Yatangaje ko akiri mu irushanwa kandi ko guha mugenzi we amajwi atabitewe no kumutinya cyangwa se ikindi kindi. Yakomeje asaba abafana be aho bari hose guha Senderi International Hit amajwi bari kumuha.

Abahanzi banyuranye bazegukana insinzi muri Salax Awards bazamenyekana tariki 09/03/2013 mu birori bya Salax Awards bizabera muri Kigali Serena Hotel kuri uwo munsi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ELION VICTORY UGOMBA KUMENYA MUKURU WAWE KANDI IBYO WAKOZE NDABONA WAVUGISHIJE UKURI KUKO BIRABONEKA
Senderi International Hits
(43%, 7,394 Votes)
Kamichi
(22%, 3,763 Votes)
King James
(19%, 3,329 Votes)
Mico da Best
(9%, 1,528 Votes)
Elion Victory
(7%, 1,205 Votes)