DMX yatawe muri yombi azira gutwara imodoka nta cyangombwa kibimwemerera afite

Umuraperi DMX, wo muri Amerika, yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Charlotte, muri Leta ya South Carolina, muri Amerika, tariki 13/02/2013, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka nta cyangombwa kimwemerera gutwara imodoka afite.

DMX ufite imyaka 42 y’amavuko, ubundi witwa Earl Simmons, nyuma yo gutabwa muri yombi Polisi yahise imujyana mu buroko bwitwa Spartanburg Detention Center. Nyuma y’amasaha ane ari muri ubwo buroko yararekuwe ariko abanje guca imbere y’umucamanza ndetse no gucibwa amande.

Umuraperi DMX kuva yajya mu bijyanye na muzika amaze gushyira ahagaraga album zirindwi z’indirimbo. Ariko mu myaka ishize yakunze kumenyekana kubera itabwa muri yombi rye aho kumenyekana kubera umuziki akora.

Mu mwaka wa 2011 yamaze amezi arindwi mu buroko kubera icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa cocaine.

Nyuma y’ukwezi kumwe arekuwe yongeye gutabwa muri yombi kubera gutwara imodoka n’umuvuduko mwinshi. Polisi yamufashe atwaye imodoka ku muvuduko wa kilometero 120 mu isaha.

Mu mwaka wa 2010 DMX yatandukanye n’umugore we Tashera bari bamaranye imyaka 11 babana byemewe n’amategeko. Batandukanye kubera ko basanze DMX yarabyaye abandi bana benshi ku wundi mugore.

Tashera yabyaranye na DMX abana bane. Mu gihe DMX we yabyaranye n’uwo mugore wundi abana batandatu.

Usibye kuba DMX yaramenyekanye muri muzika, yanakinnye muri film zakunzwe nka Romeo Must Die ndetse na Cradle 2 The Grave.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka