Anita Pendo yagaragaye muri Kigali Peace Marathon bigaragara ko akuriwe (Amafoto)
Anita Pendo yitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro (Kigali Peace Marathon) bigaragara ko akuriwe, ari hafi kwibaruka.

Uyu mushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, yagaragaye muri iryo siganwa ryabereye i Kigali, ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017.
Muri iryo siganwa ryazengurutse Umujyi wa Kigali, Anita Pendo yagaragaye yambaye imyenda yagenewe siporo.
Yari yambaye umupira w’umukara, itiriningi ijya gusa n’umweru afite n’agacupa k’amazi mu ntoki.
Ntabwo yirukankaga ahubwo yagendaga buhoro ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bitabiriye iryo siganwa.
N’ubwo byagaragaraga ko akuriwe ntabwo abo bari kumwe bamusigaga, yateraga intambwe akajyana na bo, mu maso bigaragara ko atarananirwa.
Anita Pendo yagaragaye muri Kigali Peace Marathon nyuma y’igihe gito yemeye ko noneho atwite.

Mbere ntiyemeraga ko atwite ku buryo hari n’inkuru zamwandikwagaho, agahakana ibyamwanditsweho avuga ko atari ukuri. Kuri ubu bigaragara ko akuriwe ndetse ari hafi kwibaruka.
Bivugwa ko Anita Pendo agiye kubyarana imfura ye n’umukunzi we bamaranye iminsi witwa Nizeyimana Alphonse Ndanda umwe mu banyezamu ba AS Kigali wayigiyemo avuye muri Mukura VS.

Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
kp it up mama umwana numugisha
mwifurije kubyara neza mama agaheka nshuti,birakwiye ko yakwibaruka neza amini njye ndi NYABENDA abdoul,muhaye courage gukomeza gukora siporo mukwitegura kwibaruka umubebe ,pendo ibihe byiza mama ok
Anita byiza chr umwana numugisha.
Ni byiza rwose gukora sport nk’iyo surtout utwite. Inda iranamubereye ndabona ataranaryagaguye aracyafite aga taille kazima.