Nyuma y’aho byavugwaga ko Aloys Kanamugire yamaze gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports, iyo kipe binyuze ku muvugizi wayo Omar Munyengabe yahakanye aya makuru.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yadutangarije ko uyu mutoza nyuma y’umukino wa AS Kigali yagize ikibazo cy’uburwayi asaba uruhushya kandi ashobora no kumererwa neza akaba yagaruka agatoza ikipe mbere y’uko Shampiona irangira.
Yagize ati: " "Kanamugire aracyari umutoza wacu, abavuga ko yeguye cyangwa yegujwe ni kwa kundi abantu babona ari mu bihe bibi yabura bati yirukanwe, yatwandikiye atubwira ko atameze neza atari buboneke mu myitozo, ko yagiye kwa muganga"
"Naza kumva ameze neza bitewe n’ibyo muganga amwandikira aragaruka rwose atoze, ku mukino wa Marines hari igihe ashobora kutaboneka ariko uwa Rayon Sports birashoboka ko yazaba yorohewe akagaruka"

Shampiona nirangira ngo ni bwo bazamenya icyo gukora .....
"Kanamugire aracyari umutoza wacu, iyi shampiona nirangira ni bwo ikipe izicara ikareba icyo gukora mu mwaka w’imikino utaha bitewe n’uko ikipe izaba yitwaye"

Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16, ikaba ifite umukino na Marines kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Umuganda, aho aya makipe yombi anganya amanota azaba yisobanura mbere yo gutegereza umukino wa nyuma wa Shampiona.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|