
Uyu mutoza arabitangaza mu gihe bamaze gutwara igikombe cya shampiyona hakibura imikino ine akaba avuga ko iyo mikino bagomba kuyikina kugira ngo bayirangize ariko ngo icyo bari gutekereza ni igikombe cy’amahoro banatwaye umwaka ushize kigeze muri 1/4.
Masudi nyuma y’uko ku wa 20 gicurasi 2017 Rayon Sport inganyije na Pepiniere ku munsi wa 27 wa shampiyona yagize ati” imikino isigaye nta mbaraga nyinshi tuzayiha ni umuhango wokuyirangiza, icyo tureba ubu ni igikombe cy’amahoro”
Masudi Djouma avuga ko police yabagoye mu mukino bakinnye wo kwishyura muri shampiyona, akavuga ko ari ikipe yo kwitondera mu mikino ya ¼ kuko ngo abona ubwo police itatwaye shampiyona izaba ishaka byanze bikunze iki gikombe cy’amahoro.
Ati” Murarabizi ko tuzakina n’ikipe ya police. Iyi kipe yatugoye mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ndahamya iko izanatugora mu gikombe cy’amahoro kuko icya shampiyona cyo yarakibuze kandi ifite umutoza w’umuhanga nubaha ndetse n’abakinnyi bakomeye.
Ni ikipe rero tugomba kwitegurana ubushishozi ku buryo twazayisezerera tugakomeza ku buryo twanagera ku mukino wa nyuma tukaba twanatwara igikombe tukakisubiza nabyo byarushaho kuduhesha ishema”

Imikino ya ¼ n’iya ½ iteganyijwe mu kwezi kwa Kamena mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 04 Nyakanga 2017.
Uko amakipe azahura muri ¼
Rayon Sports vs Police
APR vs Bugesera
As Kigali vs Amagaju
Espoir vs Marines
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
NANJE REYO SPORO NYISHISHIKA RIJE GUTSINDA NAYO IKAZAMUKA
oya nibyo bagombagushyira imbaraga mumikino yigikombe cyamahor naho iriya nukuragiza raporo2.
Masudi Nakomerezaho Areke Abakinnyi Be Increasinge Ama Strongo Maze Akomeze Adushimishe Nizeyenashidikanyako Peace Tugombakuyigereka Kuri Champion Yacu Twe Gikundiro.
nibyo Rayon yatwaye igikombe.Ariko ibi bugaragaza imitekerereze ikiri hasi.ubu c ko Chelsea yagitwaye ariko ikaba igiharanira gutsinda ?masudi akwiye gukura mumitekerereze
Ibyo Masudi akora nibyo muvandi
uragirango abakinnyi bavunike knd dufite police mucyamahoro