IBIRORI BYO KWISHIMIRA IGIKOMBE KU BAKINNYI N’ABAFANA






















UKO UMUKINO WAGENDAGA UMUNOTA KU MUNOTA
Umupira urarangiye, Rayon SPorts yegukanye cya Shampiona cya 8
Mugabo Gabriel wahoze muri Mukura aryamye hasi
Bongeyeho iminota itatu
Ku munota wa 90’, Abakinnyi ba Rayon na Mukura bari batangiye gushyamirana
Ku munota wa 89: ABafana ba Rayon bose bahagurutse, batangiye kubyina instinzi
Ku munota wa 86: Muhire Kevin arinjiye, asimbuye Manishimwe Djabel
Ku munota wa 84: Rwatubyaye na Mugisha Francois bari kwishyushya
Ku munota wa 80: Savio ucenze agera mu rubuga rw’amahina, ahinduye habura utsinda, Pierrot aratera ujya hanze ...
Ku munota wa 78: Shassir ucenze abakinnyi benshi ba Mukura bahita bamushyira hasi
Ku munota wa 76; Savio aryamye hasi, abagaganga bari kumwitaho
Ku munota 75: Coup-Franc itewe na Nova Bayama, Pierrot ateye n’umutwe ujya hejuru
Ku munota 74: Coup-Franck ya Rayon nyuma yo kugusha Djabel
Ku munota wa 72: Nsengiyuma Moustapha avuyemo, hinjiye Nova Bayama




Ku munota 64: Moussa Camara wa Rayon Sports yari aryamye hasi ariko arongeye arabyuka
Ku munota wa 63: Cupup-Franc na Koruneri ya Moustapha byose nta kivuyemo ..
Harerimana Lewis wa Mukura ahawe ikarita y’umuhondo, nyuma yo gukinira nabi Sefu
Ku munota wa 56; Mukura ihise yishyura gitsinzwe na Habimana Youssuf
Ku munota wa 54: Gooooooooooooo, Moussa Camara igitego cya kabiri
Ku munota wa 52: Sefu wa Rayon ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gutera umuserebeko mubi umukinnyi wa Mukura
Mukura imaze gusimbuza, Habimana Youssuf agiyemo, Tresor arasohotse
Ku munota wa 50: Koruneri ya Rayon Sports itewe na Moustapha ariko nta kivuyemo ..
Ku munota 49: Muhire Kevin Nova Bayama na Lomami Frank ba Rayon Sports bagiye
Ku munota wa 47, kugeza ubu nta kipe irasatira indi bigaragara
Igice cya kabiri cyatangiye, kugeza ubu nta kirahinduka ..



45: Koruneri ya Rayon Sports, Djbael ashyiraho umutwe umunyezamu arawufata, igice cya mbere gihise kirangira
45’: Manishimwe Djabel uguye mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi asifura ko yigushije
Ku munota wa 43: Moussa Camara yongeye guhusha ubundi buryo bw’igitego ateye ishoti rikomeye rica ku ruhande








Ku munota wa 41: Nsengiyumva Moustapha yari amanukanye umupira wenyine, ashatse gutanga kwa Pierrot abakinnyi ba Mukura barawugarura
Ku munota wa 32: Manishimiwe Djabel, Moussa Camara, Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot bari guhererekanya neza umupira, gusa kubona icya kabiri ntibirabakundira


Ku munota wa 27: Ikipe ya Mukura nayo ikomeje gusatira Rayon Sports, ibonye koruneri ebyiri zikurikirana ariko ntacyo bitanze
Ku munota wa 22: Ikipe ya Mukura yasimbuje, Manirarora Ambroise yavuyemo, yasimbuwe na Shyaka Philibert
Ku munota wa 21 : Biracyari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Mukura
Ku munota wa 15: ikipe ya Rayon Sports ikomeje gusatira cyane Mukura, by’umwihariko Moussa Camara

Gooooooo igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Moussa Camara n’umutwe ku munota wa 13
Ku munota wa 10 Moussa Camara acenze ab’inyuma ba Mukura ahinduye umupira ubura utsinda, Rayon Sports ije guhita ibona koruneri Moustapha ashyize ku mutwe ujya hejuru
Rayon Sports yari ibonye igitego ariko biranze ...
Ku munota wa 8: Koruneri ya mbere ya Rayon Sports ..
Ku munota wa 6: Ikipe ya Mukura yari ibonye uburyo bw’igitego, ariko umupira Kevin wa Mukura awuteye ukubita ku mutambiko w’izamu
Ku munota wa 5: Biracyari ubusa ku busa, Moussa Camara wari ucitse ab’inyuma ba Mukura ahushije igitego ku mupira ateye hejuru
Umukino utangiye Saa Cyenda n’iminota 30



Abakinnyi babanjemo
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean d’Amour, Nshuti Dominique Savio, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone, Kwizera Pierrot, Nsengiyumva Moustapha, Moussa Camara
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Icyi cyo turagitwaye kumugaragaro hasigaye icy’amahoro tuzatwara ejobundi!
bwari bikwiye ko tugitwara kiziye igihe kd twaragikoreye reyon oye oyeeeeeee
Nshimiye Fair play iranga abafana ba APR gusa ndabibutsa ko igikombe gikorerwa nkabwira Masudi ngo igiti kimwe si ishyamba turashaka ni igikombe cy’amahoro, kndi ntago ubyaye rimwe aba acuze ubonye imfura turashaka n’ubuheta umwaka utaha. Ngaho rero courage ariko tuzashima ubwo ngerwa,
nibyo rayon itwaye igikombe turishimye ariko mubyukuri jye mvuye kuri stade ariko uburyo murwanda bo organising imihango yo gushyikirizwa ibikombe kuma kipe biragayitse pee nta fire wax ntaki wagira ngo numurenge watsinze kweri
muvandi iyi match siyo y’igikombe.
kizatangwa Kuri match ya APR
hahahaha Sam wee Igikombe wabonye bateruye ni icy’abafana bikuriye iwabo ntabwo igikombe rayon iracyakira ...ahubwo uratumiwe ku Mahoro stadium 28/05/2016
Twangeye kuririmba mure masudi congz n’ikipe na staff muri rusange na rwarutabura yarakoze
ndishimye cyane Rayon we iragitwaye ni Danny from Nairobi
Congz rayon oyeee turakizamura tu.Courage basore bacu
Congz Ku bareyo.mwaragikoreye pe.APR ni next years.
Uyu munsi ni uburyohe Ku ba rayon.congz mwaragikoreye.nubwo mfana APR ariko ndemeye pe.twe nahubutaha.