
Aya makipe yombi yahuye kuri uyu wa 20 gicurasi 2017 ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ikinisha ikipe ya kabiri kuva mu izamu kugera muri ba rutahizamu aho abakinnyi basanzwe bamanyerewe ku banzamo nka Ndayishimiye JEAN Luc Eric Bakame,Nshuti Dominique Savio ,Kwizera pierrot ndetse na Rutahizamu Moussa Camara batabanjemo.
Pepiniere yaje gutungura Rayon Sports aho ku munota wa 15 w’igice cya mbere yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Kagaba Obed iza no gutsinda ikindi ku munota wa 30 gitsinzwe na Rubega Joseph ku burangare bw’umuzamu Bashunga Abouba usanzwe ari umuzamu wa gatatu igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje isatira cyane bituma ku munota wa 48 Mugisha Francois yaboneye Rayon Sports Igitego cya mbere,Rayon Sports ikomeza kotsa igitutu ab’inyuma ba Pepiniere bigera ku munota wa 87 nta kirahinduka,Rayon iza kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 88 cya tsinzwe na Nahimana Shassir kuri Coup Franc umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.
Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sport Masudi Djouma yavuze ko ashimishijwe no kunganya kubera ko ngo yari afite abakinnyi bafite imvune n’abandi bahagaritswe.
Yagize ati”byari kuba ibyago iyo dutsindwa n’ikipe yamanutse ariko turanganyije.
Twari dufite abakinnyi benshi bafite imvune ariko inota rimwe ubwo naryo turibonye Imana ishimwe ubu turategura imikino iri imbere”
Muhoza Jean paul utoza Ppeiniere we yavuze ko mbere y’umukino yari yabwiye abakinnyi uburyo baza gukina na Rayon Sport bimuhira mu gice cya mbere aho yavuze ko abakinnyi be babuze ubunararaibonye.

Abakinnyi babanjemo ba Rayon Sports
Mu izamu:Bashunga Abouba
Ab’inyuma:Rwigema Yves,Irambona Eric,Munezero Filston na Manzi Thierry
Hagati:Mugisha Francois,Muhire Kevin,Mustapha Nsengiyumva na Nova Bayama
Ba Rutahizmu:Nahimana Shassir na Tidiane Kone
Ababanjemo ba Pepiniere
Mu izamu:Nsabimana Jean De Dieu
Ab’inyuma:Habimana Samuel,Obed Kagaba,Hitimana Omar na Abdoulkharim
Hagati:Kabura Muhammed,Banakure Ndekwe,Habamahoro Vincent na kevin Ishimwe
Ba Rutahizamu:Rubega Joseph na Ndagabu Hussein
Indi mikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona uko yarangiye
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017
AS Kigali 1-1 APR Fc
Marines Fc 1 - 2 Etincelles Fc
Sunrise Fc 2-3 Police Fc
Kirehe Fc 1-2 Bugesera Fc
Musanze 1-2 Amagaju Fc
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 gicurasi 2017
Espoir Fc 1-1 SC Kiyovu
Pepiniere Fc 2-2 vs Rayon Sports
Mukura 1-2 Gicumbi Fc
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAKOZE KUMAKU MUTUGEZAHO MUTUBWI NAYIKIPE YIGIHUGU URUTONDE RWAHAMAGAWE RUZAKINIRA AMAVUBI
Njyewe sinumva ukuntu ikipe zacu zikinira Ku kibuga nka kiriya! Nonese ntabibuga byiza dufite? Ko byose bitari biri occupe kuki ataribyo bakiniyeho? Sinzi ibijyanye na Ruhago ariko niba biba ari ngombwa ko bakinira kukibuga nka kiriya cyo ku Ruyenzi bakagombye kugikora neza
Pepinière 2-0 Rayon koko? Nimukosore rwose! Hano hahera!