Ku i Saa ine n’iminota 30 ni bwo abakinnyi 42 bari bahagurutse mu Karere ka Ruhango, berekeza i Karongi mu isiganwa ryitiriwe kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ababarizwaga mu mukino w’amagare.

Isiganwa rigitangira, abakinnyi bose batangiye bagendera hamwe, ubwo barengaga ibice bya Buringa basatira imisozi ya Karongi, abakinnyi batangiye kugenda bivangura, aho abakinnyi bane barimo Nsengimana Jean Bosco, Munyaneza Didier ba Benediction Club y’I Rubavu, Ephrem Tuyishimire wa Les Amis Sportifs ndetse n’umukinnyi umwe Huye Cycling club for all baje gusiga abandi ndetse bagera aho banasiga iminota igera kuri ibiri.


Aba bakinnyi bakomeje kuyobora isiganwa kugera mu mujyi wa Karongi aho bagombaga kuzenguruka inshuro 10 uyu mujyi, gusa bagiye gusoza inshuro ya mbere byamaze guhinduka, kuko isiganwa ryasigaye riyobowe na Bonaventure Uwizeyimana ndetse na Ephrem Tuyishimire bonyine, bagera aho basiga abandi iminota itanu.
Aba bombi bakomeje guhangana, gusa ubwo bamaraga kuzenguruka inshuro zirindwi, Bonaventure Uwizeyimana yatangiye gusiga Ephrem Tuyishimire, aza no kumushyiramo amasegonda arenga icumi, ari nako abandi bakinnyi bo mu gikundi cya kabiri cyari kiyobowe na Jean Claude Uwizeye cyatangiye kubasatira.
Bonaventure yaje gusoza isiganwa akoresheje amasaha ane, iminota 17 n’amasegonda abiri, akurikirwa na Jean Claude Uwizeye, Patrick Byukusenge aza ku mwanya wa gatatu, Ephrem Tuyishimire aza ku mwanya wa kane, mu gihe mu bakobwa Girubuntu Jeanne d’Arc yaje ku mwanya wa mbere, naho Manizabayo Eric aba uwa mbere mu batarengeje imyaka 18

Uko bakurikiranye
Abakuru/Ruhango-Karongi+Kuzenguruka inshuro 10 (155.6km)
Bonaventure Uwizeyimana (Club Benediction) 4h:17’:22”
Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs) 4h:18’:50”
Patrick Byukusenge (Club Benediction) 4h:19’:54”
Ephrem Tuyishime (Les Amis Sportifs) 4h:20’:59”
Ingimbi:Muhanga-Ruhango+Kuezenguruka kabiri (92.5kms)
Eric Manizabayo (Club Benediction) 2h:33’:41”
Yves Nkurunziza (Club Benediction) 2h:36’:11”
Jean Eric Habimana (Fly) 2h:36’:12”
Jimmy Mbarushimana (Club Benediction) 2h:40’:43”
Abakobwa: Muhanga-Karongi (82.5km)
Jeanne d’Arc Girubuntu (Les Amis Sportifs) 2h:51’:35”
Beatha Ingabire (Les Amis Sportifs) 2h:57’:44”
Xaverine Nirere (Les Amis Sportifs) 2h: 57’:45”
Samantha Dushimiyimana (Les Amis Sportifs) 3h:02’:36”
Amwe mu mafoto kuri iri siganwa












Ohereza igitekerezo
|
Nakibazo pe ndabona naribi