Impamvu aba batoza batangaza ibi ngo ni uko usanga amakipe yo mu cyciiro cya mbere ahita atombora ayo mu cya kabiri kandi atanganya ingufu ku buryo ayo mu cyiciro cya kabiri ahita asezererwa hakiri kare.

Abatoza baganiriye na Kigali Today nyuma y’uko ku wa 16 Gicurasi 2017 ikipe ya Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri yari isigaye mu gikombe cy’amahoro yasezerewe na Bugesera mu gikombe cy’amahoro, batangaje ko hari hakwiye kujya hakorwa Tombora mu bundi buryo.

Mbarushimana Abdou utoza Muhanga yagize ati ”Urebye ntabwo byari bikwiye ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere ahita ahura n’ayo mu cya kabiri kuko icya mbere ntibanganya ingufu kuko usanga twe dukinisha abana bakiri bato mu gihe bo bakinisha abakuze bafite ubunararibonye harimo n’abanyamahanga”

Ikindi n’amikoro ntangana ugasanga gutegura imikino ibiri ku ikipe yo mu cyiciro cya kabiri bigoranye cyane niyo mpamvu ayo makipe yo mu cyiciro cya kabiri ahita avamo kare”

Habyarimana Hassan wa La Jeunesse yunze mu rya Mbarushimana Abdou nawe agira ati ”Tombora rwose ntiba ihwitse nta kuntu wahuza amakipe atari ku rwego rumwe ngo bibe byumvikana kuko harimo itandukaniro rinini cyane urebye baba bafashije amakipe yo mu cyiciro cya mbere gusa ”
Hifuzwa ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yajya ahura n’ayo mu cya kabiri nibura muri ¼
Abo batoza bakomeza bavuga ko nibura igikombe cy’amahoro cyajya gikinwa ku buryo amakipe yo mu cyiciro kimwe yahura ukwayo akavananamo hanyuma bagera muri ¼ hakaba tombora aho amakipe yo mu byiciro byombi yatomborana.
Aha bavuga ko bigenze bityo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ishobora kugera muri ½ ndetse ikaba yanatwara igikombe.

Ku ruhande rwa FERWAFA yo ivuga ko uko tombora ikorwa biba byemerejwe mu nama y’inteko rusange ihuriramo abanyamuryango bose akavuga ko abatoza bavuga ibyo bagombye kujya batuma ba perezida b’amakipe yabo mu nama bagahitamo ubundi buryo.
Umukozi wa FERWAFA ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa Jackson Rutayisire yagize ati” Ibyo bavuga nta shingiro kuko abayobozi b’amakipe yabo ni bo babyemereza mu nama y’inteko rusange nibabishaka byahinduka bizaterwa na bo ibyo bemeza mu nama ni byo FERWAFA ikora”
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hahah arko umupira wacu urimo amanyanga we!! njyewe muri muhanga hari umusore ukinamo nzi neza cyane twariganye kdi andusha umwaka none ubu ngeze muri 24ans we akiri under 20 hahahahhahahah