Nyuma y’iminsi yari ishize arangije amasezerano ye, Mashami Vincent yagiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.
Ikipe ya ya APR FC ihagarariye ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare iri kubera Uganda, yatsinze iy’ingabo z’u Burundi ibitego 3-0
Amakipe y’u Rwanda y’umukino wa volleyall yo ku mucanga yatangiranye intsinzi mu mikino nyafurika ya All Africa Games iri kubera muri Maroc aho u Rwanda rwatsinze Algeria mu bagabo no mu bagore kuru uyu wa gatanu, nubwo abagore baje gutsindwa na Mauritius.
Nyuma yo kuzamura ikipe ya Gasogi United mu cyiciro cya mbere ndetse banegukanye igikombe, Lomami Marcel na Kalisa Francois bamaze gutandukana n’iyi kipe.
Umutoza Kayiranga Baptista wigeze gutoza no gukinira ikipe ya Rayon Sports, ni we uhaba amahirwe yo gutoza Rayon Sports mu mukino wo kwishyura uzayihuza na El Hilal
Myugariro Munezero Fiston wari umaze imyaka akinira ikipe ya Musanze Fc, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports
Niyonkuru Florence wiga kuri GS Bigugu na Habinshuti Alexis wiga kuri GS Muganza mu Karere ka Nyaruguru ni bamwe muri batandatu bafite imyaka iri munsi ya 18 bafashe indege ku wa 14/08/2019 saa16h50 berekeza mu gihugu cy’ u Budage mu mahugurwa n’ amarushanywa yo gusiganwa ku maguru (Athlétisme).
Nyuma y’imyaka ine itera inkunga Sampiyona y’u Rwanda, Azam Tv yamaze kumenyesha Ferwafa ko ihagaritse ubufatanye bari bafitanye
Ku mukino wa mbere mu mikino ya gisirikare iri kubera i Nairobi muri Kenya, APR FC itsize UPDF igitego 1-0.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri CECAFA izabera muri Eritrea, aho ivuga ko ijyanye intego yo kwegukana igikombe
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho nyuma yo kumara iminsi akora adafite amasezerano yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana na Rayon Sports.
Ikipe y’Amagaju iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yamaze gushyiraho Habimana Sosthene wahawe inshingano zo gukura Amagaju mu cyiciro cya kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gusaba kutajya muri Sudan gukina umukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League hagati yayo na Al Hilal kubera impamvu z’umutekano muke uvugwa muri Sudan.
Nzafashwanayo Jean Claude ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy yegukanye irushanwa rya Tour de la République Démocratique du Congo ryasorejwe i Kinshasa kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019.
Rayon Sports inganyije na Al Hilal Omdurman yo muri Soudani 1-1 mu mukino ubanza w’ikiciro kibanza cya Champions league wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya KMC yo muri Tanzania.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu y’imikino iri ku rwego mpuzamahanga ‘Kigali Arena’ Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko gukoresha neza iyi nyubako idafitwe na bose, maze bakazavamo ibihangange mu mukino wa Basketball.
Umunyamideri w’umunyarwanda Kate Bashabe yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool ndetse agaragaza ko yiteguye kureba umukino wayo wa mbere ufungura shampiyona ya 2019/2020.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje gahunda y’ibikorwa mu mwaka w’imikino 2019/2020, aho iteganya gukoresha 1, 338, 150, 000 Frws.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko nta gahimbazamusyi kazahabwa abakinnyi batatu bavuye muri Rayon Sports bakajya muri APR FC
Nyuma y’imyaka 25 ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani inyagiwe na Rayon Sports mu irushanwa rya Cup winners Cup, bamwe mu bakinnye uwo mukino ubu ni abatoza, abayobozi, abacuruzi, mu gihe abandi batandukanye na ruhago.
Ikipe ya AS Kigali yabuze ibyangombwa by’abakinnyi batandatu bagombaga gukina umukino uzabahuza n’ikipe ya KMC kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe ya Al Hilal izakina na Rayon Sports, yageze i Kigali idafite umunyamahanga n’umwe ariko itangaza ko yiteguye gutsinda
Ikipe ya AS Kigali yaraye inyagiye Gicumbi FC iratangaza ko hari icyizere cyo gutsinda KMC kuri uyu wa Gatandatu
Kuri uyu wa mbere kuri Stade Amahoro, APR FC yakoze imyitozo yo gutegura imikino ya gisirikare izabera i Nairobi muri Kenya
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Omar Sidibé, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports nyuma y’icyumweru ageze mu Rwanda
Kuri iki cyumweru hakinwe irushanwa ry’umukino w’amagare ryiswe Tour de l’Espoir Memorial Sakumi Anselme ryo kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda.
Abategura irushanwa rya Basketball Africa League riterwa inkunga n’Ishyirahamwe rya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batoranyije Kigali nk’umujyi uzakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere muri 2020.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya CAF Champions League, iri gutegura imikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali muri iki Cyumweru
Muri Tombola imaze kubera i Caïro mu Misiri, u Rwanda ruzahura na Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ryo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.