Bafite impano mu gusiganwa ku magare ariko ngo babuze amikoro
Urubyiruko rwo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze ruremeza ko n’ubwo ako gace ariko gakize ku bakinnyi benshi muri Tour du Rwanda, ko hakiri urubyiruko rwinshi rufite impano mu mikino y’amagare bitewe no kubura amikoro.

Bamwe ngo baricaye babuze icyo bakora, abandi ngo bagannye umwuga w’ubunyonzi kandi ngo ibyo bakora bitari mu nzozi zabo ahubwo ngo biyumvamo ubuhanga bwo gusiganwa ku magare.
Abaganiriye na Kigali Today tariki 27 Gashyantare 2020, ubwo bari mu Mujyi wa Musanze bitegura kwakira bagenzi babo bari mu isiganwa ry’amagare agace ka Rubavu-Musanze, bavuga ko bababazwa no kuba batabona amahirwe yo kugaragaza ibyo bazi mu gutwara igare.
Abenshi muri abo ngo iyo babonye ubatiza igare bakora imyitozo, abandi ngo bahisemo gukora umwuga w’ubunyonzi kugira ngo babone ikibatunga, nyuma y’uko ngo babuze amikoro yabafasha kujya mu mwuga wo gusiganwa ku magare.
Bavuga ko baramutse bagize amahirwe yo gufashwa, ngo abanyamahanga batakabaye bikubira ibihembo byinshi muri Tour du Rwanda, kuko biri muri bimwe mu bikomeje kubababaza.
Umwe muri bo witwa Ngabo Manzi Aloys yagize ati “Nakomeje gukurikirana iri rushanwa ariko ikiri kumbabaza ni uko mfite ubumenyi n’ubuhanga bwo kuba nahagararira igihugu mu mikino y’amagare kandi nkitwara neza, ariko ikibazo ni amikoro.
Akomeza agira ati “Nakuze ndi umwana ukunda gutwara igare, ariko ubushobozi bwanjye bwagarukiye kuri iri gare rya Pine baro niguriye, ni na ryo nitorezaho. Mbonye inkunga y’igare, ndizera ko nahagararira igihugu kandi nkabasha kugihesha ishema”.
Mugenzi we witwa Maniranzi Emmanuel wo mu Karere ka Nyabihu ati “Muri aka gace ni ho havuka impano nyinshi, navuga nka Munyaneza na Mugisha, nakuze nigana ibyo bakora ngerageza kwigurira igare rya Pine baro nshya, ariko ntaho ryangeza. Nabuze ubushobozi bw’igare rizima ngo nerekane ubuhanga mfite. Ndabizi bariya basore baduhagarariye ni abahanga ariko nabarusha”.
Urwo rubyiruko ruremeza ko rutajya ruhabwa amahirwe ngo rwerekane impano rufite. Ibyo bigatuma bihitiramo kugana iy’ubunyonzi ngo babone uko babaho, ariko bagasaba ko impano zabo zidakwiye gupfukiranwa.
Munyemana Fabrice ati “Nkora akazi k’ubunyonzi ni ugucungana n’icyo giceri cy’ijana ngo ndebe ko nabaho. Nabuze amikoro, nakagombye kuba ndi muri ariya masiganwa. Birambabaza cyane, abanyamahanga baragenda badutwara etape umutima ukandya. Uwantera inkunga nkabona igare, njye ndabizi neza ko mpfanye impano ikomeye, ndashaka guhesha igihugu cyanjye ishema ariko ubushobozi bwarabuze”.
Urwo rubyiruko rurasaba Leta ubufasha, byaba na ngombwa bakajya bashyiraho amarushanwa yo gushakisha impano zo gutwara amagare.
Mu gihe urwo rubyiruko rukomeje kugaragaza imbogamizi zo kubura amikoro n’aho bagaragariza impano zabo, ari na byo ngo bikomeje gutuma impano zabo zipfa ubusa, barasabwa kujya bitabira amarushanwa abera mu turere twose tw’igihugu yo gushaka impano mu gutwara amagare nk’uko bivugwa na Rouben Habarurema, Umuyobozi w’ikigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu (Africa Rising Cycling Center) giherereye mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Kugaragaza impano bikorwa n’ama clubs yo mu turere mu rwego rwa Talent detection, kandi mu turere twose ayo marushanwa yo gutoranya abafite impano agerayo, twabasaba kujya bitabira amarushanwa ategurwa yo gushaka impano mu turere bavukamo.”
Yakomeje agira ati “Abana batsinda ayo majonjora baza hano muri iki kigo, hari imashini tubanyuzamo mu kureba ubushobozi bwabo. Nk’ubu mu Rwanda hari ama clubs 11 ari gutorezwamo abana basaga 100 bagiye bagaragariza impano zabo mu marushanwa abera hirya no hino mu turere”.
Amwe mu ma Clubs yakira abana bitoza umukino w’amagare, harimo nka Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, Benediction y’i Rubavu, Nyabihu Cycling team, CCA (Cycling Clubs for All) y’i Huye, Kayonza Cycling team, Fly Cycling team yo mu mujyi wa Kigali, Kigali Cycling team, Bugesera Women Cycling team, Muhanzi Cycling team n’andi.
Mu gufasha abana bitegura kuzajya mu marushanwa yo gusiganwa ku magare mu myaka iri imbere, icyo kigo cyatangije amahugurwa yo kwigisha abo bana ururimi rw’icyongereza, ahari guhugurwa abana 20.
Inkuru zijyanye na: Tour du Rwanda 2020
- Abakobwa b’uburanga muri Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)
- Tour du Rwanda uretse kubashimisha ngo iranabinjiriza
- U Rwanda rurahabwa amahirwe yo kwakira isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi
- RESTREPO VALENCIA Jhonatan yegukanye agace ke ka gatatu muri Tour du Rwanda (Amafoto)
- Amagare: Restrepo Valencia yegukanye akandi gace muri Tour du Rwanda
- Tour du Rwanda 2020: Ryoherwa n’amafoto y’amagare mu muhanda Rusizi-Rubavu
- Bifuza kwakira kenshi imikino ibazanira amafaranga nk’iy’amagare
- Burera: Hagiye kuba isiganwa ryo gushaka abafite impano mu mukino w’amagare
- Tour du Rwanda 2020: Huye-Rusizi ni agace k’imisozi itohagiye
- Tour du Rwanda: RESTREPO VALENCIA Jhonatan yegukanye agace Huye-Rusizi
- Tour du Rwanda 2020: Uko byari byifashe kuva i Kigali kugera i Huye (Amafoto)
- Abakinnyi 10 bitezweho kuryoshya Tour du Rwanda 2020
- Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)
- Abacuruzi bagiye kongera kungukira amamiliyoni muri Tour du Rwanda
- Tour du Rwanda izatwara umugabo isibe undi - FERWACY
- Aya mazina y’Abanyarwanda yaramenyekanye cyane muri Tour Du Rwanda
- Abahanzi bazasusurutsa Tour du Rwanda bamenyekanye
- Dore ibyiza ubona ku nzira ya Tour du Rwanda (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|