FC Bayern AC Rwanda na PSG Academy zegukanye ibikombe bya FIFA TDS 2026

Amarerero ya FC Bayern AC Rwanda mu bahungu na PSG Academy mu bakobwa yegukanye ibikombe by’amarushanwa ya FIFA TDS 2026 mu batarengeje imyaka 16, umushinga ugamije guteza imbere impano nshya z’umupira w’amaguru.

Ni imikino ya nyuma yasorejwe mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda mu mpera z’iki cyumweru aho ku wa Gatandatu hakinwe imikino ya nyuma mu batarengeje imyaka 14 mu gihe kuri iki Cyumweru hakinwe imikino mu batarengeje imyaka 16.

Mu bahungu ikipe ya Mahembe FTC yatsindiwe ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru na FC Bayern AC Rwanda ibitego 3-0, iri rerero ry’ikipe ya Bayern Munich mu Rwanda aba ariyo ritwara igikombe cy’aya marushanwa yatangirijwe muri Werurwe 2026 mu Rwanda.

FC Bayern AC Rwanda ihabwa igikombe
FC Bayern AC Rwanda ihabwa igikombe

Mu bakobwa, igikombe cyegukanwe n’irerero rya PSG Academy ryatsindiye ku mukino wa nyuma ishuri rya APE Rugunga penaliti 8-7 nyuma y’uko impande zombi zari zanganyije 1-1 mu minota isanzwe.

Umushinga wa FIFA TDS watangijwe muri rusange mu 2022 ufungurirwa ku mugaragaro mu Rwanda mu karere ka Huye muri Werurwe uyu mwaka, aho uhuza amashuri n’amarerero mu marushanwa agabanyije mu byiciro bibiri: Abatarengeje imyaka 14 n’abatarengeje imyaka 16 (abahungu n’abakobwa).

PSG Academy ihabwa igikombe
PSG Academy ihabwa igikombe
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Bonnie Mugabe(Ibumoso) yari yitabiriye isozwa ry'aya marushanwa
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Bonnie Mugabe(Ibumoso) yari yitabiriye isozwa ry’aya marushanwa
Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Niyitanga Desire ari mu bari bitabiriye
Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Niyitanga Desire ari mu bari bitabiriye

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka