Nyuma y’aho mu minsi yashize ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi ryandikiye Minisiteri ya Siporo na Ferwafa babagaragariza ibyifuzo byabo ku mupira w’amaguru w’u Rwanda, ubu bongeye gutanga ibindi byifuzo birindwi babona byafasha iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibyo byifuzo batanze babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter birimo:
1. Kongera ibibuga by’imyitozo
2. Gutegura umupira w’ibanze mu bato
3. Gushyira ubunyamwuga mu miyoborere
4. Gutanga amahugurwa ku bakora mu mupira
5. Gushyiraho uburyo bwigenga mu gutegura amarushanwa
6. Kwiga ku buryo bushya bwo gukorana n’abikorera
7. Gushyigikira no gushaka abafatanyabikorwa
Ibyifuzo birindwi bya FAPA mu buryo burambuye

Tubifurije umunsi mwiza wa mbere w'icyumweru gishya mwese! Uyu munsi tubafitiye ingingo ijyanye nikiganiro twifuza ko mwagiramo uruhare. Tubwire icyo utekereza ku nama n'ibyifuzo 7 by'ingenzi by'ibyo twizera ko ari gahunda nziza yo guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.👇 pic.twitter.com/Hw403xnfBD
— Former Amavubi Players' Association (@FAPA_Rwanda) February 22, 2021
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kotwahera mubakiribato kugirango duhanire ibikombe nyafurika murakoze mugire ibihebyiza tw r covd .19