Kuri uyu mugoroba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda “FUFA” ryatangaje ko ryahagaritse umutoza Johnathan Mckinstry kuva tariki 02 kugera 31/03/2021, mu gihe bakire kugenzura imyitwarire y’ikipe y’igihugu.

FUFA kandi yahise itangaza ko ikipe y’igihugu iza kuba itozwa n’abatoza bari bungirije ari bo Mubiru Abdallah, Mbabazi Livingstone ndetse n’umutoza w’abanyezamu Kajoba Fred.
Johnathan Mckinstry ahagaritswe mu gihe ikipe y’igihugu ya Uganda ifite imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, aho bazakina na Burkina Faso tariki 24/03 i Kampala, ndetse na Malawi bazasanga iwayo.
McKinstry wigeze no gutoza Amavubi yagizwe umutoza wa Uganda Cranes muri Nzeli 2019 asimbuye Sebastien Desabre. Mu mikino 14 yayitoje yatsinzemo imikino icyenda, anganya imikino ibiri mu gihe yatsinzwemo imikino itatu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|