CAF Confederation Cup: Tombola isize CS Sfaxien mu itsinda rimwe na Etoile du Sahel
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021 ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) giherereye mu mujyi wa Cairo mu Misiri habereye tombola igaragaza uko amatsinda y’irushanwa rya CAF Confederation Cup ateye mu mwaka wa 2020/2021.

Ikipe ya Sfaxien yasezereye As Kigali yisanze mu itsinda rimwe rya Gatatu na Etoile du Sahel amakipe yombi akomoka mu gihugu cya Tunisie. Ikipe ya RS Berkane yo muri Morocco yatwaye igikombe cya 2020 yisanze mu tsinda rya Kabiri iri kumwe na JS Kabilie yo muri Algeria na Napsa Stars yo muri Zambia yasezereye Gormahia yo muri Kenya
Uko Tombola yagenze:
Itsinda rya Mbere ( Group A)
Enyimba FC
ES Sétif
Orlando Pirates
Ahli Benghazi
Itsinda rya Kabiri (GROUP B)
RS Berkane
JS Kabylie
Cotonsport
NAPSA Stars
Itsinda rya Gatatu (GROUP C)
Etoile Sahel
CS Sfaxien
Salitas FC
ASC Jaraaf
Itsinda rya Kane (GROUP D)
Raja Club Athletic
Pyramids FC
Nkana FC
Namungo SC/Primeiro Agosto
Ingengabihe y’uko imikino y’amatsinda izakinwa:
Umunsi wa Mbere uzakinwa tariki ya 10 Werurwe 2021
Umunsi wa Kabiri uzakinwa tariki 17 Werurwe 2021
Umunsi wa Gatatu uzakinwa tariki 04 Mata 2021
umunsi wa Kane uzakinwa tariki 11 Mata 2021
Umunsi wa Gatanu uzakinwa 21 Mata 2021
Umunsi wa Gatandatu uzakinwa tariki ya 28 Mata 2021
Buri kipe yageze mu mikino y’amatsinda yegenewe ibihumbi 250 by’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga Miliyoni 240 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ikipe izatwara iki gikombe izegukana Miliyoni imwe n’igice y’Amadolari ya Amerika ($1.500,000), ni ukuvuga asaga Miliyari n’igice mu mafaranga y’u Rwanda.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|