Gatera Edmond usanzwe ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuvugizi n’ushinzwe Itumanaho mu ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Philip Nyusi, bakurikiye umukino wa Basketball wahuzaga ikipe y’Igihugu y’abagore ya Mozambique, aho yatsinze Guinea amanita 99 -40.
Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by’umikino w’Igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball, yatangiye neza itsinda igihugu cya Côte d’Ivoire ku munsi wa mbere, amanota 64 kuri 35.
Mu gace ka Alcalá de Henares ho mujyi wa Madrid muri Espagne, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 ikomeje kuhitegurira igikombe cy’isi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga i Kigali mu Rwanda hatangiye irushanwa nyafurika rya Basketball mu cyiciro cy’abagore (FIBA WOMEN AFROBASKET 2023) aho ibihugu 12 ari byo bizahatanira iki gikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 26 kikaba gikinwa rimwe mu myaka ibiri.
Kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 25 Kanama 2023, ikipe yigihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball izitabira imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.
Ikipe ya Mukura VS ku wa 5 Kanama 2023, ku munsi wo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho, izakina n’ikipe ya Geita Gold FC yo muri Tanzania.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje bamwe mu bakinnyi bashya yaguze, Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal yongera kuvuga ko bazahatana nk’uko bisanzwe. Ku cyicaro cy’ikipe ya Kiyovu Sports Kicukiro-Sonatubes herekaniwe abakinnyi barindwi barimo batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda. Umuhango wo kuberekana wayobowe na Mvukiyehe (…)
Hashize iminsi hatutumba umwuka n’amakuru avuga ko umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi Stars’, Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer, yaba yarasabye gusesa amasezerano yo gutoza iyi kipe nyuma y’amezi atatu gusa yongereye imyaka ibiri, ariko Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ikavuga ko irabona ibaruwa ye.
I Madrid, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 ikomeje imyitozo mu mujyi wa Madrid aho itegura igikombe cy’isi kizabera muri Croatia.
Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite irifuza kugura Kylian Mbappé kuri Miliyoni 300 z’Amayero (abarirwa muri Miliyari 391 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Kuri uyu wa Kabiri, i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League, na CAF Confederation Cup.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara imyambaro izakoresha mu mwaka wa 2023-2024, ihereye k’uwo mu rugo.
Kuwa 23 Nyakanga 2023 hakinwe isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme, mu mukino w’amagare mu bagabo ritwarwa na Mugisha Moise hamwe na Ingabire Diane mu bagore.
Umunyarwandakazi akaba n’umutoza w’umukino wa Tennis mu Rwanda, Umulisa Joselyne, yatangije umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation, uje kuzamura impano z’abana bakiri bato muri Tennis mu Rwanda.
Umunya-Maroc Youssef Rharb yageze mu Rwanda aho aje gukinira Rayon Sports mu gihe APR kuri uyu wa Mbere yerekanye Umunya-Sudan Shaiboub Eldin.
Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abakarateka, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ryateguye amahugurwa yahawe abigisha abandi yabereye muri Ecole Notre Dame Des Anges i Remera tariki 22 Nyakanga 2023.
Inteko y’umuco ivuga ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo imwe mu mikino yo hambere muri ibi bihe by’ibiruhuko kuko bibafasha kumenya gukora ubugeni n’ubukorikori muri iyo mikino.
Guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 5 Kanama 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino wa Basketball (Women’s AfroBasket 2023).
Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ishobora kwakirira imikino yayo ya CAF Champions League mu Rwanda kubera kutagira stade yemewe.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium, yitabirwa n’abafana benshi.
Ku wa 20 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya APR FC yahaye ikaze umutoza wayo mushya, Thierry Froger ndetse n’umwungiriza we Karim Khouda.
Kuri uyu wa Gatatu hakozwe tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ihuza amabanki mu Rwanda BK na I&M zisanga mu itsinda rimwe muri ruhago.
Ku wa 23 Nyakanga 2023, hateganyijwe isiganwa ry’amagare rigamije kwibuka no kuzirikana umurage wa Sakumi Anselme wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball mu bagabo yasesekaye i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu irushanwa rya afurika AFROCAN.
Ikjpe ya APR FC yatangiye gahunda yo kongera gukinisha abanyamahanga, yasinyishije myugariro ukomoka muri Cameroun, inongerera amasezerano Claude Niyomugabo
Umunyezamu Ndayishimiye Bakame wabaye umwe mu bakomeye mu Rwanda yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, i Luanda mu gihugu cya Angola ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball yaraye yegukane umwanya wa 3 mu irushanwa rya AFROCAN 2023 ihigitse igihugu cya Congo cyari kibitse iki gikombe ku manota 82 kuri 73.