Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika "CAF" yemereye u Rwanda kuzakinira kuri Stade Huye
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, bafunguye icyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space” kirimo ikibuga cya Basketball giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, asaba urubyiruko kukibyaza umusaruro.
Pedro Pauleta wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2023.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tari 26 Gicurasi 2023, mu Nzove ku kibuga cya Rayon Sports yubakiwe n’umuterankunga wayo, Rayon sports y’abagore yamurikiye abafana n’ubuyobozi bwa Skol igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 iherutse kwegukana.
Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 irangire, amakipe ane ni yo azishakamo izaherekeza Espoir FC yamaze kumanuka.
Minisiteri ya siporo u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika (FIBA-AFRICA ) yo gutegura no kwakira igikombe cya Afurika mu bagore (FIBA Women AfroBasket 2023) giteganyijwe muri Kamena 2023
Amakipe ya Association Sportive des Douanes, ikipe ikomoka mu gihugu cya Senegal na Al Ahly Basketball Club yo mu Misiri, zigeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL (Basketball Africa League), nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½.
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi ba Sunrise FC banze gukora imyitozo kubera uduhimbazamusyi tw’imikino ine bavuga ko batari bishyurwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino ya 1/2 cy’imikino ya BAL 2023 iri kubera mu Rwanda nyuma yuko 1/4 gisojwe REG BBC inasezerewe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ko igice cy’amafaranga azava mu mikino y’igikombe azafasha abangirijwe n’ibiza
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yahawe Umuyobozi mushya ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu nyuma yo guhagarika uwari usanzweho.
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Huye hasorejwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye izwi nk’Amashuri Kagame Cup, aho akarere ka Kamonyi ariko kegukanye ibihembo byinshi.
Kuri iki Cyumweru ikipe ya APR FC yatsindiye Rwamagana City i Bugesera ibitego 4-1 ifata umwanya wa mbere mu gihe hasigaye umukino umwe wa shampiyona. Ikipe ya APR FC yatangiye ikina neza irusha Rwamagana City itahuzaga umukino, ahubwo igakunda gutakariza umupira mu kibuga cyayo. Byatumye ku munota wa kabiri APR FC ibona (…)
Ikipe ya Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’umunsi wa 29 wa shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sunrise igitego kimwe ku busa, bituma itakaza umwanya wa mbere.
Nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 ikipe ya Arsenal itsinzwe na Nottingham Forest 1-0, ikipe ya Manchester City yahise yegukana igikombe cya shampiyona 2022/2023 n’ubwo yatsindwa imikino ibiri isigaranye.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yongeye gusezererwa muri 1/4 mu mikino ya nyuma ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mikino ya Basketball muri Afurika, BAL 2023.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika, BAL, ryatangaje abahanzi bazasusurutsa iri rushanwa rigeze mu mikino yaryo ya nyuma yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma y’umwaka yari imaze imanutse mu cyiciro cya kabiri, Etoile de l’Est FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere izamukanye n’Amagaju FC yari imaze imyaka ine idakina icyiciro cya mbere.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeye uburangare rinasaba imbabazi Abanyarwanda kubera gukinisha Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino u Rwanda rwakiriyemo Benin, bikaruviramo guterwa mpaga.
Amakipe ya APR VC y’abagore na REG VC y’abagabo ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball CAVB Club Championship, yose, yasezerewe atarenze kimwe cya kane (¼), inzozi zo kwegukana umudari zishyirwaho akadomo.
Mu gihe habura iminsi itageze no ku kwezi ngo irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro rya Kigali ribe, hamenyekanye bimwe mu bihangange bitegerejwe I Kigali.
Imikino ibiri y’umunsi wa 29 wa shampiyona yagombaga kubera I Bugesera kuwa Gatandatu no ku Cyumweru yimuriwe kuri Kigali Pele Stadium inahindurirwa amasaha.
Ikipe ya Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Real Madrid 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabaye ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania, ku wa Gatatu yakoze amateka igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CAF Confederations Cup, isezereye Marumo Gallants yo muri Afurika Y’Epfo.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga Djihad Bizimana, kuri uyu wa Gatatu ikipe ya KMSK Deinze yakiniraga mu Bubiligi yatangaje ko ari mu bakinnyi itazakomezanya na bo.
NESPAL GIDEON ANGIRO ukomoka mu gihugu cya Uganda yamze kwerekeza mu ikipe ya APR VC ikina mu cyiciro cya mbere muri shampoyona ya hano mu Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yatewe mpaga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 yari yanganyijemo na Benin.
Ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2022-2023 isezereye Milan AC basangiye Igihugu. Ibi Inter Milan ibigezeho mu mukino wabereye kuri stade ya Giuseppe Meazza nyuma y’uko mu mukino wo kwishyura wa ½ yari yakiriyemo Milan AC basangiye umujyi ndetse na stade yayitsinze (…)
Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAVB club championship 2023 ikomeje kubera mu gihugu cya Tunisiza, Ikipe ya APR y’abagore (APR WVC) yabonye itsinzi mu gihe ikipe ya REG VC yo itahiriwe n’umunsi wa 2.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Nyaruguru hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino ukomatanyije unzwi nka Triathlon ryiswe ‘Race to Remember Nyaruguru Duathlon Challenge 2023’, aho Ngendahayo Jérémie na Mutimukeye Saidat bari mu bitwaye neza.