Kuva ku wa 1 Nzeri 2023 kugeza ku wa 3 Nzeri 2023, ikipe ya Japan Karate Association Rwanda yateguye amahugurwa ajyanye na tekinike yo kurwana (Kumite) mu mukino wa Karate atangwa na Christophe Pinna wigeze gutwara shampiyona y’Isi mu 2000.
Kuri iki Cyumweru,ikipe ya Police FC yakiriye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona banganya 1-1.
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yisanze mu itsinda rya kane (Group D) mu gikombe cya Afurika kigomba gutangira kuri iki cyumweru i Cairo mu Misiri.
Ishuri ry’umukino wa Karate ryitwa Zanshin Karate Academy ryateguriye abakiri bato amahugurwa yabereye mu Karere ka Huye mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwabo muri uyu mukino.
Kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino itanu y’umunsi wa gatatu wa shampiyona waranzwe no gutsindwa 4-0 kwa Kiyovu Sports.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Musanze yatsinze umukino wa gatatu yikurikiranya
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umunya-Norvège, Erling Halaand, yahembwe nk’umukinnyi mwiza i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Pep Guardiola ahembwa nk’umutoza mwiza.
Abakinnyi 25 bagiye kwitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 uzahuza Amavubi na Senegal ku wa 9 Nzeri 2023, bahamagawe. Ni abakinnyi bahamagawe n’abatoza b’agateganyo bayobowe na Gérard Buscher bashyizweho nyuma y’uko uwari umutoza mukuru Carlos Alos Ferrer asezereye, uyu Mufaransa akaba afatanyije (…)
Ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 i Monaco mu Bufaransa habereye tombola y’amatsinda ya UEFA Champions League 2023-2024 yasize Manchester United ihuriye mu itsinda rimwe na Bayern Munich.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu, butangaza ko bwatangiye gutegura inzira yo kwitunga nyuma y’uko amafaranga ikoresha iyahabwa n’Akarere ka Rubavu, kandi hari igihe aba adahagije.
Ku wa 29 Kanama 2023, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere(RDB) na Minisiteri ya Siporo, basobanuye icyo u Rwanda ruzungukira mu masezerano y’imyaka itanu ruheruka gusinyana n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Kanama 2023, ahagana saa 4:05am, nibwo ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball mu bagabo, yageze mu gihugu cya Misiri.
Nyuma y’impaka z’aho umukino w’u Rwanda na Senegal ugomba kubera, byemejwe ko uzabera mu Rwanda
Ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, ikipe ya APR FC yatsindiye Police FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino wayo wa mbere wa shampiyona ya 2023-2024.
Guverineri Mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaryohewe n’intsinzi y’ikipe ya Musanze FC, nyuma y’uko itsinze iya Bugesera 1-0, mu mukino wabereye kuri sitade Ubworoherane tariki 26 Kanama 2023.
Ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, nibwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu ya kamaparampaka (Playoffs), ikaba yasize amakipe ya Espoir BBC na Patriots zeretswe umuryango mu mikino ya kamarampaka, nyuma yo gutsindwa imikino 3 yikurikiranya zidakoramo.
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gorilla FC 0-0, mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo
Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’ yarakomeje, ahakinwe imino 4 ku ngengabihe isanzwe, aho amakipe ya Musanze FC, Sunrise FC, Mukura VS&L na Kiyovu Sports yitwaye neza.
Mu gihe imikino ya kamarampaka bakina batanguranwa imikino itanu (Best of Five) irimbanyije, ikipe ya APR BBC yongeye gutsinda Patriots, ku manota 70 kuri 62 mu mukino w’umunsi wa 2.
Serena Jameka Williams, umwe mu bagore bamamaye mu mukino wa Tennis ku Isi we n’umugabo we Alexis Ohanian, bari mu byishimo byo kwakira Umwana wabo wa Kabiri.
Ikipe ya APR FC isezereye ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia ku giteranyo cy’ibitego 3-1 nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya basketball mu Rwanda umwaka wa 2023, amakipe 4 yabaye aya mbere mu byiciro byombi abagabo n’abagore, akerekeza mu mikino ya kamarampaka (Playoffs), ubu iyo mikino yatangiye aho amakipe ya REG BBC y’abagabo na APR abagabo n’abagore, zatangiye zitanga ubutumwa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, yatsinzwe na Misiri muri 1/2 ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
Umutoza w’Ikipe yo muri Saudi Arabia ya Al-Hilal witwa Jorge Jesus yavuze ko Umunya-Brazil w’icyamamare mu by’umupira w’amaguru, Neymar Junior, agomba gutegereza nibura ukwezi kumwe akabona gutangira muri iyo kipe ye nshya, kubera ko afite imvune.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yerekeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda ivuye inyuma, ikipe ya Algeria mu mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa kabiri.
Munyankindi Benoît, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), ku itariki 21 Kanama 2023 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe runakurikiranye Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah, ku byaha bishingiye ku gutonesha.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umurundi Eric Mbirizi wari uyimazemo umwaka, impande zombie zikaba zabyumvikanyeho
Nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda y’Igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore, imikino ya ¼ irakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina n’igihugu cya Algeria.