Kuri uyu Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Tunisia Yamen Zelfani, ari umutoza wayo mushya.
Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, ikipe ya Police WVC yegukanye irushanwa ryo #Kwibohora29, nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-1 mu cyiciro cy’abagore, ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena.
Ikipe ya APR VC mu bagabo yegukanye irushanwa ryateguwe muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, itsinze Gisagara VC amaseti 3-1, umukino wabaye ku Cyumweru tariki 9 Kamena 2023 ubwo hazozwaga iryo rushanwa.
Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ amasezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi wayo mushya.
Kuwa 6 Nyakanga 2023, i Rabat muri Maroc habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bagore gitenyijwe mu 2024.
Mu rukerera rwo kuri uyu Kane ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Angola aho igiye kwitabira imikino ya AfroCan 2023.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yasinyishije myugariro Ally Omar Serumogo wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports
Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bimwe mu bituma umupira w’amaguru udatera imbere mu Rwanda birimo imyumvire ya bamwe ishingiye ku marozi, indagu no gutanga ruswa aho gutegura ikipe bahereye mu bana bato.
Ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, abasirikare barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, kuri Kigali Pelé Stadium, begukanye igikombe cy’umunsi wo Kwibohora batsinze Task Force Division igitego 1-0.
Taliki 01 Nyakanga 2023 ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri w’irushanwa ryo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks SC ikorera muri Green Hills Academy i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali “Mako Sharks Swimming League 2023”.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Mukura VS yatangaje ku mugaragaro ko umunyezamu wayo Sebwato Nicholas yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Umutoza w’umukino wa Volleyball, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Milagres, yasesekaye mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere ushyira igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, aho aje gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Shema Fabrice uheruka kwegura nka Perezida w’ikipe ya AS Kigali, ashobora kongera kuyiyobora mu gihe ibyo asaba byakubahirizwa.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora (Liberation Cup 2023), kuva tariki ya 8-9 Nyakanga 2023.
Ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yamuritse amatike yo kwinjira kuri stade mu mwaka w’imikino 2023-2024, umuntu ashobora kugurira rimwe umwaka wose. Ni amatike ari mu byiciro bitatu bitewe n’aho umuntu yicara muri stade, ndetse n’ibyo azajya agenerwa bitewe n’itike yaguze byose bijyana n’ubushobozi bwe.
Myugariro mushya wa Mukura VS Muvandimwe JMV yemereye abafana 20 b’iyi kipe batuye i Kansi aho umuryango we ukomoka amatike yo kwinjira ku mukino wa mbere bazakira.
Umunyezamu Simon Tamale ukomoka muri Uganda yamaze kwemezwa nk’umunyezamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatangiye imyitozo aho yitegura umukino uzayihuza na Uganda mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Olempike
Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umunyezamu Simon Tamale uri mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2022-2023 muri Uganda.
Umunyezamu Ntwari Fiacre warangije amasezerano mu ikipe ya AS Kigali wifuzwa n’amakipe akomeye hano mu Rwanda yerekeje muri Afurika y’Epfo.
N’ubwo isoko ry’abakinnyi Rayon Sports irigeze kure ariko ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifititiye Umunya-Portugal Jorge Paixao wigeze kuyitoza.
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Gisagara habereye imikino ya nyuma isoza amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”, yahuzaga imirenge yose igize igihugu
Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023, muri BK Arena hasojwe irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gisagara VC mu bagabo na Police VC mu bagore zegukana ibikombe.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yasoje imikino y’amajonjora ya ‘FIBA Afro-Can Zone 5’, itsinze iy’u Burundi ku manota 70-48. Ibi byayihesheje kwegukana igikombe ndetse inakatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakina kuri uyu mugabane izaba muri Nyakanga.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rifite intego yo kwibuka abahoze ari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryabonye ubuyobozi bushya, bukuriwe na Munyantwali Alphonse, wari umukandida umwe ku mwanya wa Perezida.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, ikipe ya APR FC yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Lt Col Richard Karasira.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 na 25 Kamena 2023, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 24 na 25 Nyakanga i Kigali haratangira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bifatanyije n’abarwayi bo mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, babagenera ibyo kurya n’ibindi bikoresho