N’ubwo isoko ry’abakinnyi Rayon Sports irigeze kure ariko ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifititiye Umunya-Portugal Jorge Paixao wigeze kuyitoza.
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Gisagara habereye imikino ya nyuma isoza amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”, yahuzaga imirenge yose igize igihugu
Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023, muri BK Arena hasojwe irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gisagara VC mu bagabo na Police VC mu bagore zegukana ibikombe.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yasoje imikino y’amajonjora ya ‘FIBA Afro-Can Zone 5’, itsinze iy’u Burundi ku manota 70-48. Ibi byayihesheje kwegukana igikombe ndetse inakatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakina kuri uyu mugabane izaba muri Nyakanga.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rifite intego yo kwibuka abahoze ari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryabonye ubuyobozi bushya, bukuriwe na Munyantwali Alphonse, wari umukandida umwe ku mwanya wa Perezida.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, ikipe ya APR FC yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Lt Col Richard Karasira.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 na 25 Kamena 2023, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 24 na 25 Nyakanga i Kigali haratangira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bifatanyije n’abarwayi bo mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, babagenera ibyo kurya n’ibindi bikoresho
Myugariro Mitima Isaac wari usoje amasezerano muri Rayon Sports ari mu nzira zo kuyongera agasinya indi myaka ibiri.
Ku wa 20 Kamena 2023 ni bwo Grace Nyinawumuntu yatangajwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gushaka imikino Olempike 2024.
Kompanyi y’indege ya RwandAir ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’abategura Igikombe cy’Isi cy’Abakinnyi bakanyujijeho (Veteran Clubs World Championship - VCWC) kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu bagabo, iri mu gihugu cya Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya Afurika yiswe AFROCAN, iteganyijwe kubera muri Angola tarikiya 8 kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2023, ikaba yatsinzwe n’u Burundi.
Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko adafite ubwoba bwo kuba yabura akazi ke nubwo umusaruro atari mwiza kandi ko atazaba ikibazo k’u Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kubura itike y’igikombe cya Afurika, nyuma gutsindirwa i Huye na Mozambique ibitego 2-0.
Rutahizamu Mugenzi Bienvenue wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Kuri uyu wa Gatanu uwari umutoza wa ruhago Nduhirabandi AboulKarim bakundaga kwita Coka watoje Marine FC imyaka 18 yitabye Imana.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena, Amavubi azakira Mozambique mu mukino asabwa gutsinda kugira ngo agume mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 - 2024.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) ukina muri Maroc aracyategerejwe mu mwiherero w’Amavubi, mu gihe Rafael York ukina hagati atazakina umukino wa Mozambique kubera imvune.
Gacinya Chance Denys yatangaje ko yiteguye kwiyambaza CAF na FIFA nyuma y’uko kandidatire ye mu matora ya FERWAFA yongeye kwangwa.
Umubano wa Kylian Mbappé na Paris Saint-Germain ukomeje kuba mubi nyuma y’aho uyu mukinnyi abamenyesheje ko adateganya kongera amasezerano n’Ikipe ya Paris Saint-Germain, azarangira muri Kamena 2024.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo kuri Kigali Pele Stadium yitegura Mozambique, aho kugeza ubu yiyongereyemo Uwimana Noe na Mutsinzi Ange bakina hanze y’u Rwanda
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije Petros Koukouras ukomoka mu Bugereki nk’umutoza mukuru mushya.
Kuri uyu wa Mbere, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzatangizwa n’umukino w’abakeba.
Komisiyo y’ubujurire y’amatora ya FERWAFA yatangaje imyanzuro ku bakandida bajuriye, yemeza ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis ari bwo bwonyine bufite ishingiro
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bakomeje kugera mu mwiherero w’Amavubi, aho abatangiye imyitozo uyu munsi ari Usengimana Faustin na Rubanguka Steve
Leandre Essomba Willy Onana wakiniraga Rayon Sport yasinyiye Simba SC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri.
Kuri iki Cyumweru habaye Isiganwa Mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe Amahoro 2023 George Onyancha aryegukana muri Marathon yuzuye y’ibirometero 42,195 KM, mu gihe Kennedy Kipyeko yegukanye umwanya wa mbere muri 1/2 cya Marathon.
Kuri uyu wa Gatandatu ,ikipe Manchester City yatsinze Inter igitego 1-0 itwara igikombe cya UEFA Champions League ku ku nshuro ya mbere mu mateka yayo mu mukino wa nyuma wabereye kuri Ataturk Olympic Stadium muri Turkey.