Volleyball: APR y’abagore yasohoye umwambaro izakoresha muri shampiyona y’uyu mwaka
Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024 itangire, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya volleyball, yamuritse imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Ni imyambaro yakozwe n’uruganda rwa Nike, ikaba yiganjemo amabara y’umukara n’umweru nk’amwe mu mabara iyi kipe isanzwe yambara.
Ikipe ya APR WVC ni imwe mu makipe y’ubukombe hano mu Rwanda, ndetse ikaba imwe mu makipe afite ibikombe byinshi bya shampiyona, umwanya ihanganiraho na Rwanda Revenue Authority (RRA WVC).
Ikipe ya APR WVC yasoje ku mwanya wa 2 mu mwaka ushize w’imikino wa 2023, inyuma ya RRA yegukanye igikombe, gusa APR WVC ikaba ari yo ifite ibikombe by’umwaka wa 2021 na 2022.

Muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya APR WVC yongeye imbaraga, aho yongeyemo abakinnyi 2 barimo Akimanizanye Ernestine yakuye mu ikipe ya RRA, ndetse na Mpuhwezimana Diane bakuye muri St Aloys i Rwamagana.
Ku ikubitiro ikipe ya APR WVC iratangira urugendo rwa shampiyona ikina na Ruhango VC kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024, naho ku Cyumweru tariki 21 Mutarama ihure n’ikipe ya kaminuza ya East African University.
Iyi kipe kandi ifite umutoza mushya ari we Peter Kamasa, nyuma yo kuyerekezamo mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, asimbuye Siborurema Florien watandukanye n’iyi kipe umwaka ushize.

Amwe mu mazina akomeye yo kwitega muri APR WVC, harimo nka Munezero Valentine (Vava11), Mukandayisenga Benitha, Mukantambara Seraphine (Baby), Uwiringiyimana Albertine ndetse na Ernestine Akimanizanye.



Ohereza igitekerezo
|
muduhe utundidukuru