Handball: Ikipe y’Igihugu yerekeje mu Misiri mu gikombe cya Afurika

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikipe y’Igihugu nkuru mu mukino wa Handball, ikipe y’Igihugu mu bagabo yerekeje mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo, aho igiye kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika kizatangira tariki ya 17 kugeza 27.

Ikipe y'Igihugu yerekeje mu gihugu cya Misiri
Ikipe y’Igihugu yerekeje mu gihugu cya Misiri

Mbere yo guhaguruka, iyi kipe yabanje gushyikirizwa iberendera ry’Igihugu bashyikirijwe n’umuyobozi ushinzwe amakipe y’Igihugu muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais.

Mu magambo ye, Munyanziza yavuze ko kuba bagiye gukina iki gikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere, ari amahirwe kuri bo ndetse bakwiye kwerekana icyo bashoboye.

Ati “Ni byo koko ni ku nshuro ya mbere tugiye kwitabira igikombe cy’Afurika muri handball mu bakuru, ni na yo mpamvu ubona abakinnyi babyishimiye nk’abagiye guhagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere, bityo ko bigomba no kubatera imbaraga zo gukora amateka kandi meza. Ni byo koko biragoye ku muntu bagiye kwitabira irushanwa riri kuri uru rwego bwa mbere, cyane iyo umusabye byinshi. Icyo babifuzaho ari ugukora igishoboka cyose nibura bakarenga amatsinda, byanaba ngombwa bakagera muri 1/4 cyangwa bakarengaho”.

Munyanziza Gervais ashyikiriza ikipe ibendera ry'Igihugu
Munyanziza Gervais ashyikiriza ikipe ibendera ry’Igihugu

Yongeyeho ku bibutsa kandi ko ari umwanya mwiza wo kwigaragaza bakaba banakwigurisha, bakabona amakipe meza aruta ayo bakiniraga.

Kapiteni Muhawenayo Jean Paul, yavuze ko nk’abakinnyi bameze neza, imyitozo yageze neza kandi biteguye guhagararira Igihugu neza kandi bagahesha ishema u Rwanda.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Anaclet Bagirishya, we yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe ku nshuro ya mbere, imyiteguro ikaba yaragenze neza ndetse abakinnyi bari buhagurukane bari ku rwego rwiza biteguye guhangana.

U Rwanda rwahagurukanye abakinnyi 18, aho bageze mu gihugu cya Misiri kuri uyu wa kabiri saa tanu, bakazahahurira n’umutoza Rafael Guijosa we uzahagera ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024.

U Rwanda rwahagurukanye abakinnyi 18
U Rwanda rwahagurukanye abakinnyi 18

Umwiherero uzakomereza mu Misiri, aho ikipe y’Igihugu izakinirayo imikino ibiri ya gicuti na Maroc ndetse na Congo Brazaville tariki ya 12 na 14 Mutaramama 2024.

Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia na Cape Verde

Dore abakinnyi ikipe y’igihugu yahagurukanye

Uwayezu Arsene, Baninimana Samuel, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Muhumure Elyse, Muhawenayo Jean Paul, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick, Ndayisaba Etienne, Nshumbusho Maliyamungu, Nshimiyimana Alexis, Mbesutunguwe Samuel, Musoni Albert, Umuhie Yves, Kayijamahe Yves, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidel.

Ikipe y'Igihugu yahagurutse mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri
Ikipe y’Igihugu yahagurutse mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri

Abatoza: Rafael Guijosa, Bagirishya Anaclet, Ntabanganyimana Antoine, Mudaharishema Sylvestre, Byiringiro Jean Pierre Cyrille (Fitness Coach), Mugwiza Philipe (Pysiotherapist).

Iri tsinda rikaba riyobowe na perezida wa Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka