Rayon Sports y’abagore na Orion BBC zigiye gukorana mu gutera ibiti muri Kigali
Ikipe ya Orion Basketball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yinjiye mu mikoranire n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd, aho binyuze mu Ikipe ya Rayon Sports y’abagore y’umupira w’amaguru, hazaterwa ibiti 6,000 mu Mujyi wa Kigali.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024, mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa Orion BBC, SKOL Brewery Ltd n’ubw’amakipe ya Rayon Sports FC.
Orion BBC yatangije ubukangurambaga muri siporo bwo gutera ibiti bwa #OneShootOneTree Campaign, buhera mu mukino wa Basketball aho buri nota ritsindwa mu mukino rihwanye n’igiti cyo guterwa.
Iyi gahunda imaze gutanga umusaruro kuko hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 51
mu turere twose tw’Igihugu.
Nyuma ya Basketball, Orion BBC yegereye Skol kugira ngo bikorane no kugeza iyi gahunda mu makipe ya ruhago, ari naho Rayon Sports y’abagore yinjiriyemo cyane ko iterwa inkunga n’uru ruganda.

Umunyamabanga wa Rayon Sports WFC, Kana Bénie Axella, yavuze ko iyi mikoranire bayitezeho byinshi mu gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Tugiye gukorana na Skol na Orion, badusabye ko bazajya bajyaniranya ibitego twatsinze n’ibiti 50 turabyemera. Ibyo bizahera ku byo twatsinze mu mikino ibanza akaba ari byo tuzatera ku munsi wa mbere. Aya ni amahirwe agiye gutuma Rayon Sports WFC imenyekana.”
Rayon Sports WFC izatangirira ubu bukangurambaga ku mukino ukomeye izakirwamo na AS Kigali WFC ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Buri gitego iyi kipe izajya itsinda, kizajya kivunjwamo gutera ibiti 50 mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Amafaranga yo gushaka ibiti azajya atangwa na Skol, ndetse ni yo izajya igena aho bijyanwa guterwa binyuze mu mikoranire isanzwe ifitanye na Minisiteri y’Ibidukikije.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|