Ishusho y’imyitozo ya nyuma ya Rayon Sports yitegura Gasogi United (Amafoto)
Ku wa 11 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium, yitegura umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona irakiramo Gasogi United kuri uyu wa Gatanu.

Ni imyitozo yagaragayemo bashya barimo ba rutahizamu Alseny Camara Agogo ukomoka muri Guinea, wakoranye n’abandi nyuma y’uko yari amaze iminsi afite imvune. Uyu yiyongeraho Abanya-Senegal babiri aribo umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse na rutahizamu Alon Paul Gomis.
Mu bakinnyi basanzwe batagaragaye hari Abarundi Aruna Musa Madjaliwa ufite imvune itari yakira, ndetse na Mvuyekure Emmanuel wari wagiye mu ikipe y’Igihugu gukina umukino wa gicuti.
Ni imyitozo itagaragayemo kandi abakinnyi bakomoka muri Uganda barimo Ojera Joackian, Charles Bbale batari bagaruka mu Rwanda na mugenzi wabo w’umunyezamu Simon Tamale, we wavuze ko ari kwivuza imvune avuga ko yavanye ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC, tariki 29 Ukwakira 2023, mu gihe nyamara Héritier Luvumbu Nzinga na Youssef Rharb bakoranye n’abandi umwitozo wa kabiri, nyuma yo kugaruka mu Rwanda ku wa Kabiri w’iki cyumweru bavuye mu biruhuko.

Ni imyitozo yabayemo gukina abakinnyi bigabanyijemo amakipe abiri, aho ikipe yari yiganjemo abakinnyi bashobora kuzabanzamo harimo umunyezamu Khadime Ndiaye, Serumogo Ally, Ganijuru Elie, Rwatubyaye Abdoul, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger, Kalisa Rashid, Héritier Luvumbu Nzinga, Tuyisenge Arsene, Iraguha Hadji na Ndekwe Felix. Ikipe igaragara nk’iya kabiri yarimo abakinnyi nka Hategekimana Bonheur, Mucyo Didier Junior, Youssef Rharb, Mitima Isaac, Alseny Camara Agogo, Muhire Kevin, Mugisha François n’abandi.
Ubwo bigabanyamo amakipe abiri, rutahizamu Alon Paul Gomis ntabwo yigeze akina kugeza imyitozo irangiye, ariko umutoza Mohamed Wade akaba yavuze ko nta kibazo kirimo dore ko ngo anafite ibyangombwa byose, bimwemerera kuba yakina uyu mukino.
Abanyezamu batojwe n’umutoza w’ikipe y’Abagore
Nyuma yo gutandukana mu bwumvikane n’uwari umutoza w’abanyezamu ukomoka muri Uganda, Samuel Mujabi KAWALYA, mu myitozo yo kuri uyu wa Kane w’abanyezamu Khadime Ndiaye na Hategekimana Bonheur, batojwe n’umutoza Ramadhan usanzwe atoza abanyezamu mu ikipe y’abagore.

Imibare
Uyu mukino uraba uwa cumi muri shampiyona hagati ya Rayon Sports na Gasogi United, kuva bahura bwa mbere mu 2019. Mu mikino icyenda (9) imaze guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo imikino itanu (5), Gasogi United itsinda umwe(1) mu gihe amakipe yombi yanganyije imikino itatu(3).
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 3000Frw ahasigaye hose, 5000Frw, 10000Frw ndetse n’ibihumbi 20Frw.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|