Ikigega Iterambere Fund gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT), gikomeje kwegera aba siporutifu mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza ibyiza byo kwizigamira, bateganyiriza ejo hazaza kandi bidasabye gushora byinshi, Rayon Sports ikaba ishima (…)
Ibirori by’umunsi w’igikundiro kubakunzi ba Rayon Sports byasojwe nabi nyuma yo gutsindwa na Police Kenya 1-0.
Ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wa gicuti wari wateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ibayeho.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, bwasusurukije abakunzi ba Karate mu Karere ka Rubavu tariki 5 Kanama 2023 ahakiniwe igikombe cyo kwibohora 2023.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball itahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 ubwo ikipe ya Mukura VS yizihizaga VS imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwatangaje ko mu ngamba nshya harimo gutwara shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore mu byiciro bitadukanye by’imyaka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cy’isi na Croatia, ikaza gukina uwa nyuma uyu munsi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahamagariye Abanyarwanda bose kujya kureba ibyiza bitatse aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi, aho kuva tariki ya 3 kugera tariki ya 5 Kanama 2023, habera amarushanwa y’umukino wa Ironman 70.3.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, yahuye n’abagize ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Basketball, abashimira kuba barabashije kugera muri 1/2 mu irushanwa nyafurika ririmo kubera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Rashid Kalisa wakiniraga AS Kigali.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunye-Congo, Héritier Luvumbu yayigarutsemo, nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe w’imikino wa 2022-2023 yari afite.
Ikipe y’umukino wa karate, Shoseikan Rwanda, ihagarariwe n’umutoza wayo mukuru Sinzi Tharcisse, ufite umukandara w’umukara urwego rwa karindwi, igiye kwitabira amahugurwa yo kongera ubumenyi azabera muri Mexico.
Abatuye mu Karere ka rubavu n’abakagenda barabarira iminsi ku ntoki, aho ubu habura ibiri gusa irushanwa rya IRONMAN 70.3 rikongera kubera muri aka karere ku nshuro ya 2, nyuma yo kuhabera umwaka ushize nanone mu kwezi nk’uku.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball, ikatishije itike yo gukina imikino ya 1/2 nyuma yo gutsinda abagande amanota 66 kuri 61, umukino wanarebwe na Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti byatsinzwe na Victor Mbaoma.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’igikombe cy’isi nyuma yo gutsindwa na Portugal
Mugihe imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore mu mukino wa basketball (FIBA WOMEN AFROBASKET 2023) irimbanyije, nyuma kandi yo gusoza imikino yo mu matsinda ndetse na kamarampaka ku makipe ataraboneye itike mu matsinda, ubu hatahiwe imikino ya ¼ ku makipe yakomeje harimo n’u Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino wa gicuti wa kabiri wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu gihe habura iminsi 17 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ya 2023-2024 itangire, amakipe arimo Police FC yatangiye gukina imikino ya gicuti mu rwego rwokwitegura umwaka w’imikino.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina na Kenya Police FC ku munsi w’Igikundiro nyuma y’uko Loto-Popo FC yo muri Benin itabonetse.
Mu gihe habura umunsi umwe ngo hatangire igikombe cy’isi cya Handball kigiye kubera muri Croatia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje umwambaro izifashisha muri aya marushanwa
Iradukunda Bertrand wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2023-2024. Ni shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023, gahunda yashyizwe hanze na FERWAFA igaragaza ko ku munsi wa mbere ikipe ya Rayon Sports izakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa moya (…)
Kuri iki Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Vital’o FC banganya 2-2.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu bagore, itsinzwe na Angola amanota 74 kuri 68 ariko yerekeza mu cyiciro gikurikira.
Gatera Edmond usanzwe ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuvugizi n’ushinzwe Itumanaho mu ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Philip Nyusi, bakurikiye umukino wa Basketball wahuzaga ikipe y’Igihugu y’abagore ya Mozambique, aho yatsinze Guinea amanita 99 -40.
Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by’umikino w’Igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball, yatangiye neza itsinda igihugu cya Côte d’Ivoire ku munsi wa mbere, amanota 64 kuri 35.
Mu gace ka Alcalá de Henares ho mujyi wa Madrid muri Espagne, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 ikomeje kuhitegurira igikombe cy’isi