Essomba Willy Onana na Bigirimana Abedi barifuzwa na JS Kabylie

Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana ukinira Simba SC n’Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Police FC barifuzwa n’ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.

Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana ukinira Simba SC n'Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Police FC barifuzwa n'ikipe ya JS Kabyile yo muri Algeria.
Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana ukinira Simba SC n’Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Police FC barifuzwa n’ikipe ya JS Kabyile yo muri Algeria.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru w’inzobere mu makuru ya ruhago muri Afurika cyane cyane isoko ry’abakinnyi imbere kuri uyu mugabane ukomoka muri Ghana uzwi nka Micky Jr. Uyu munyamakuru yavuze ko amakuru afite ari uko iyi kipe yifuza aba bakinnyi bombi.

Yagize ati "Nakwemeza ko JS Kabyile yifuza cyane gusinyisha Essomba Willy Onana wa Simba SC, ubusabe bwa mbere buzahagera mu cyumweru gitaha."

Essomba Willy Onana wakiniye Rayon Sports ubu ukinira Simba SC arifuzwa na JS Kabylie
Essomba Willy Onana wakiniye Rayon Sports ubu ukinira Simba SC arifuzwa na JS Kabylie

Ikipe ya JS Kabylie irifuza Leandre Essomba Willy Onana wakiniye Rayon Sports akayivamo mu mpeshyi ya 2023 yerekeza muri Simba SC, kugira ajye gusimbura Umunya-Tanzania Simon Msuva uheruka gutandukana na JS Kabylie.

Bigirimana Abedi ukinira Police FC ari ku rutonde rw'abakinnyi JS Kabylie yo muri Algeria yifuza
Bigirimana Abedi ukinira Police FC ari ku rutonde rw’abakinnyi JS Kabylie yo muri Algeria yifuza

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko iyi kipe ikina icyiciro cya mbere muri Algeria inifuza Umurundi ukinira Police FC Bigirimana Abedi aho yavuze ko nawe ari ku rutonde rwabo ishaka.

Yagize ati" Ku rutonde kandi hariho Bigirimana Abedi ukinira Police FC yo mu Rwanda."

JS Kabylie kugeza ubu muri shampiyona ya Algeria iri ku mwanya wa 12 n’amanota 14 mu mikino icumi imaze gukina.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka