#PeaceCup : APR FC yanganyije na AS Kigali, igera muri 1/4
Ikipe ya APR FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

Ni umukino AS Kigali yagiye gukina yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza yari yakiriye ku wa Gatatu cy’icyumweru gishize. Iyo kipe yasabwaga kwirinda kwinjizwa igitego ahubwo yo ikaba yabona kare igitego cyo kwishyura.
Iyi kipe yatangiye umukino ibona imipira y’imiterekano myinshi ariko ntiyibyaze umusaruro, APR FC na yo ibona uburyo imbere y’izamu ariko ubukomeye bwari ku munota wa 25 buhushwa na Bizimana Yannick, AS Kigali itabawe n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.
Ku munota wa 26 umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila, umupira wamugezeho ahita awutera yihuse awunyujije ku ruhande rw’ibumoso awuha Ishimwe Christian na we ahita awutera acomekera Bizimana Yannick.

Uyu musore wari wagiriwe icyizere akabanza mu kibuga, yirukankanye myugariro Bishira Latif bari kumwe, maze umunyezamu Hakizimana Adolphe na we asohoka nabi ahita amurenza umupira uragenda ujya mu izamu uvamo igitego cya mbere cya APR FC.
AS Kigali yari igiye mu mibare myinshi kuko byari bibaye ibitego 2-0 mu mikino ibiri, bakomeje gushaka igitego abakinnyi bayo nka Iyabivuze Osée, Ishimwe Fiston na Erisa Ssekisambu, baragerageza ariko bikabangira ari nako APR FC na yo yashakaga icya kabiri gusa igice cya mbere kirangira ifite igitego 1-0.
Ikipe ya AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isimbuza, hajyamo Kevin Ebene asimbura Benedata Janvier. Amakipe yombi yakomeje gushakisha uburyo bw’ibitego ariko abanyezamu ku mpande zombi bakomeza gufasha amakipe yombi. Ku munota wa 61 Ruboneka Jean Bosco wa APR FC yakoze ikosa ahabwa ikarita y’umuhondo ahita anava mu kibuga asimburwa na Mugisha Gilbert.
Ikosa yari akoze ryahanishijwe kufura yari kure y’izamu rya Pavelh Ndzila, ntawacyekaga ko havamo igitego, ariko Rafael Osaluwe yateye umupira maze urenga uyu munyezamu wasaga nk’uhagaze imbere anacyeka ko warenga ariko umanukira mu izamu, AS Kigali irishyura biba igitego 1-1.

Nyuma yo kwishyura igitego, byahaye imbaraga AS Kigali ikomeza gushakisha icy’intsinzi cyari gutuma igera muri 1/4. APR FC na yo yakomeje gukora ibishoboka byose irinda izamu ryayo ko ryajyamo igitego biranayihira dore ko iminota 90 isanzwe ndetse n’itanu y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
APR FC yahise igera muri 1/4 itsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mikino yombi. APR FC muri 1/4 ikazahahurira na Gasogi United yo yasesereye Muhazi United.


Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino:

National Football League
Ohereza igitekerezo
|