Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), butangaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bitewe n’uburyo ikwirakwiza inzoka zo mu nda.

Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC
Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC

Nathan Hitiyaremye, umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Maraliya, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ifumbire yo mu bwiherero, ikwirakwiza inzoka zo mu bwoko bwa asikarisi.

Hitiyaremye avuga ko amagi y’inzoka ya asikarisi ashobora kumara imyaka itanu atarapfa, ibi bigatuma abantu bakoresha ifumbire yo mu bwiherero, bakwirakwiza aya magi akongera kwanduza abantu.

Agira ati "Amagi yayo amara imyaka itanu atarapfa, kandi asohoka mu muntu iyo ayitumye, ibaze iyo agiye mu bwiherero umuhinzi agakoresha ifumbire yaho, yongera gukwirakwiza aya magi haba ku ntoki n’ahandi. Iyo imvura iguye iyi fumbire itarukira ku myaka, umuntu akayisarura kandi iriho umwanda, ndetse iyo imvura iguye aya magi atemba mu migezi abantu bakaba bayavoma bazi ko ari meza kandi arimo umwanda.”

Akomeza avuga ko kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego rwihaye, rwageneye Abanyarwanda ibinini by’inzoka bagomba kujya bafata kabiri mu mwaka, ariko uturere twabonetsemo ikigero cy’inzoka zo mu nda nyinshi kugera hejuru ya 50 %, abaturage bagomba kujya bafata ikinini cy’inzoka rimwe mu mezi atatu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko zimwe mu mbogamizi zihari, ari uko hari abantu bakuru banga gufata ibinini by’inzoka bikaba umwanya wo kuzikwirakwiza.

Agira ati “Hari abantu banga gufata ibinini by’inzoka ngo byagenewe abana, nyamara Leta iba yaratanze amafaranga menshi yo kubigura kugira ngo irinde ubuzima bwabo. Ikindi twavuga ni uko iyo abandi bafashe ibinini by’inzoka wowe ntubifate, uba wangije kwirinda kuko ukomeza kuzikwirakwiza.”

Nathan Hitiyaremye
Nathan Hitiyaremye

Inzoka ya asikarisi ni yo ikomeje kuboneka cyane mu Rwanda, abayirwaye ibagiraho ingaruka zo kubyimba inda ndetse zigatera ibibazo umwijima benshi bagakeka ko umuntu arwaye urushwima.

Abahinzi bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika, bari basanzwe bakoresha ifumbire yo mu bwiherero baza kuyivaho kubera kumenya ingaruka zabo, babwiye Kigali Today ko bayisimbuje ifumbire y’amatungo ivanze n’imvaruganda.

Bagira bati "Twakoreshaga ifumbire yo mu bwiherero kandi ikaduha umusaruro, aho duhinga ibiro 100 by’ibirayi twasaruraha ibiro 800, ariko aho dukoresha ifumbire y’amatungo ivanze n’ifumbire mvaruganda, ubu tubona umusaruro urenze uwo kandi twirinze indwara."

RBC iri mu bukangurambara buhamagarira abantu kwirinda gukoresha ifumbire yo mu bwiherero, kubera ingaruka igira mu gukwirakwiza inzoka zo mu nda.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya ubwandu bw’inzoka bukagera munsi ya 20% mu 2030, icyakora ni urugendo rurerure kuko icyegeranyo cyakozwe mu 2020, cyagaragaje ko Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zo mu nda, muri bo abantu bakuru bazirwaye akaba ari 48%.

Abantu barakangurirwa kureka gukoresha ifumbire yo mu bwiherero
Abantu barakangurirwa kureka gukoresha ifumbire yo mu bwiherero

Hitiyaremye avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda inzoka zo mu nda, ari ugufata ibinini neza, kwirinda gukoresha ifumbire yo mu biwherero, gukaraba neza mu gihe umuntu avuye mu bwiherero n’igihe agiye gufata amafunguro, hamwe no kwambara inkweto ku bantu bahinga mu bishanga cyangwa bakandagira mu mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka